Home Politike Perezida Kagame agiye guhura na Perezida Museveni na Tshisekedi

Perezida Kagame agiye guhura na Perezida Museveni na Tshisekedi

0

Perezida Kagame yageze i Nairobi, muri Kenya aho yitabira umuhango wo gushyira umukono ku masezerano yo kwinjiza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo mu muryango w’Afurika y’Iburasirazuba.

Uyu muhango uritabirwa n’abakuru bihugu bose bagize uyu muryango hiyongreyeho Perezida Tshisekedi wa repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo iri buze kwinjizwa muri uyu muryango.

Aba bakuru b’Ibibihugu ntibaherukaga guhura imbonankubone bose kubera icyorezo cya Covid-19, inama zose z’uyu muryngo zabaga hifashishijwe ikoranabuhanga.

Perezida Kagame agiye guhura na Perezida Museveni bwambere imbonankubone kuva umupaka uhuza ibihugu byombi ufunguwe kuko baherukaga guhurira muri Angola basinya amasezerano yo kuzahura umubano w’Ibihugu byombi wari warangiritse.

Aya masezerano abakuru b’Ibihugu bombi basinye ntacyo yigeze atanga kuko ibiganiro perezida Kagame yagiranye na Gen. Muhoozi nyuma yaho nibyo byatanze umusaruro kuko umupaka uhuza ibihugu byombi wahise ufungurwa. na Uganda yemera gukora ibyo yasabwaga n’u Rwanda byiganjemo kudaha umwanya abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.

Uyu muhuro ugiye guhuza kandi Perezida Kagame na Tshisekedi mu gihe DRC, iheruka gushinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23, mu ntambara iheruka kuyihuza n’ingabo za Congo. ibi u Rwanda rwabihakanye rwivuye inyuma ruvuga ko bivugwa n’abashaka guhungabanya umubano w’ibihugu byombi wifashe neza muri iki gihe.

Ku wa 29 Werurwe 2022 nibwo abakuru b’Ibihugu bitandatu byari bigize EAC, bahuye mu buryo bw’ikoranabuhanga mu nama ya 19 idasanzwe. Ku murongo w’ibyigwa icya mbere cyari ukwakira Repubulika Ihranira Demokarasi ya Congo (RDC), muri uyu muryango.

Nyuma yo kuyakira kuri uyu wa gatanu nibwo hasinywa amasezerano yo kuyemeza nk’umunyamuryango.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleRDC: Mu kabari kari mu kigo cya gisirikare habereye amarorerwa
Next articleNg’iyi ikarita igaragaza aho abakekwaho jenoside bakihishe: Perezida Kagame yabakomojeho
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here