Home Politike Perezida Kagame agiye kongera kuganira na Tshisekedi

Perezida Kagame agiye kongera kuganira na Tshisekedi

0

Ku wa gatanu w’iki cyumweru i Addis Ababa muri Ethiopia Perezida Kagame, arongera ahure na mugenzi we wa Congo Felix Tshisekedi, nyuma y’igihie gito bahuriye i Bujumbura mu Gihugu cy’Uburundi.

Aba bakuru b’ibibihugu bazahura taliki ya 17 Gashyantare, bahurire mu nama yatumujwe na Perezida wa Angola, Joao Lourenco, ari nawe washyizweho n’umuryango wa Afurika yunze ubumwe nk’umuhuza ku kibazo cya Congo n’u Rwanda.

Iyi nama izitabirwa n’abandi bakuru b’ibihugu byo mu muryango wa Afurika y’Uburasirazuba EAC, nk’uko biheruka kugenda i Bujumbura.

Iyi nama izaba umunsi umwe mbere y’uko inama y’abakuru b’Ibihugu na za guverinoma bo mu muryango wa  Afurika yunze ubumwe, AU, itangira muri Ethiopia.

Muri iyi nama hazarebwa aho ibihugu byombi bigeze mu gushyira mu bikorwa amasezerano ya Luanda, yasinywe umwaka ushize. U Rwanda ntirwahwemye kugaragaza ko leta ya Congo idashyira mu bikorwa ibiba byumvikanyweho.

Perezida Kagame aherutse gukomoza ku itangazo abakuru b’Ibihugu bo mu karere barimo na Tshisekedi batangarije i Bujumbura ariko i Kinshasa hagatangarizwa irindi ririvuguruza.

Kuva intambara ya M23 yatangira ari nayo yazanye igitosti mu mubano w’u Rwanda na Congo aba bakuru b’Ibihugu byombi bamaze guhura inshuro zitandukanye zirimo aho bahuriye i Luanda muri Angola, i Nairobi muri Kenya ndetse n’i Bujumbura mu Burundi. Ibyo bemeranyijwe ntibyigize bishyirwa mu bikorwa nk’uko byatangajwe, aba bagombaga guhurira i Doha muri Qatar mu kwezi gushize nk’uko byari byasabwe na Peresizda Tshisekedi ariko italiki igeze yanga kujyayo.

Intandaro y’umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Congo ni intambara ya M23 yatumye Leta ya Congo itangira gushinja u Rwanda gufasha uyu mutwe, ibyo u Rwanda ruhakana rwivuye inyuma ahubwo rugashinja Congo kunanirw ainshingano zo kurinda abaturage bayo no gukorana n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, n’indi mitwe ihohotera abavuga ururimi rw’ikinyarwanda.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleKabuga yasinziriye akurikiriye ubuhamya bw’ uwarokotse Jenoside wamushinjaga
Next articleDepite Rwigamba Fidel yitabye Imana
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here