Home Politike Perezida Kagame agiye kuganira n’abaturage binyuze kuri RBA

Perezida Kagame agiye kuganira n’abaturage binyuze kuri RBA

0

Kuri iki cyumweru perezida Kagame aragirana ikiganiro kihariye n’ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru RBA nk’uko amaze igihe abikora.

Iki kiganiro n’ubwo hatatangajwe ingingo kizibandaho biravugwa ko kizibanda ku ngamba zo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19 n’izahuka ry’ubukungu bwashegeshwe na Covid-19.

Abaturage abahabwa umwanya wo kubaza ibibazo perezida Kagame no kumuha ibitekerezo ku ngingo zitandukanye, iki kiganiro kizatambuka ku bitangazamakuru byose bya RBA no kumbugankoranyambaga zayo guhera saa tanu za mugitondo.

Iki kiganiro kigiye kuba hashize umwaka Perezida Kagame agiriye ikindi kiganiro nk’iki kuri RBA kuko igiheruka cyabaye kuwa 6 Nzeri 2020.

Ni ikiganiro kigiye kuba nyuma yuko habaye impinduka muri guverinoma, perezida kagame aagshyiraho minisitiri y’ubumwe bw’abanyarwanda n’uburere mboneragihugu akanakura Busingye Johnston ku mwana wa Minsitiri w’ubutabera n’intumwa ya Leta akaba ataramusimbuza.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleBugesera: Abarimo Mudugudu bakurikiranyweho gukubita Meya Mutabazi
Next articlePerezida Kagame yazamuye mu ntera abasirikare
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here