Home Politike Perezida Kagame arabarizwa i Kinshasa muri DRC

Perezida Kagame arabarizwa i Kinshasa muri DRC

0

Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa kane yitabiriye inama ihuza abakuru b’Ibihugu na guverinoma bo muri Afurika ivuga ku migenzereze myiza y’abagabo hagamije kurwanya ihohoterwa.

Muri uru ruzinduko Perezida Kagame, yakiriwe na minisitiri w’intebe wa DRC, Sama Lukonde ku kibuga cy’indege bahita berekeza mu biro bye aho banaganiriye.

Iyi nama y’umunsi umwe yateguwe n’umuryango wa Afurika y’unze ubumwe.

Iyi nama yitabiriwe kandi n’abakuru b’amadini, imiryango itari iya leta,abagabo bayoboye amakaminuza atandukanye n’abandi.

Iyi nama irafatirwamo imyanzuro itandukanye izafasha mu guhindura imyumvire bigamije kurwanya ihohoterwa mu gihe kiri imbere.

Iyi nama iranyura kuri televiziyo y’Igihugu cya DRC, no mu bitangazamakuru bitandukanye bikorana n’umuryango wa Afurika yunze ubumwe.

Ihohoterwa rishingiye ku gitsina muri Afurika rifatwa nk’icyaha cy’ivangura ariko riracyagaragara henshi n’ubwo ingamba n’amategeko abikumira ari menshi.

U Rwanda rwitabiriye iyi nama ari kimwe mu bihugu bishimwa na benshi mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina no guha agaciro umugore mu nzego zitandukanye nk’aho rushimirwa kuba rufite abagore benshi mu nteko ishingamategeko yarwo.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleU Rwanda mu bihugu bitatumiwe na Perezida Biden mu nama ya Demokarasi
Next articleUbwoko bushya bwa Cvid-19 buteye ubwoba bwahawe inkomoko yo muri Afurika

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here