Perezida Kagame yageze muri Tanzania kuri uyu wa gatatu aho agiye kwifatanya n’iki Gihugu mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 60 kimaze kigenze uzizihizwa kuri uyu wa kane.
Perezida Kagame yageze muri Tanzani kuri uyu wa gatatu yakirwa na minisitiri ushinzwe itegeko nshinga ry’iki Gihuguu Prof. Palamagamba John Kabudi Ku kibuga cy’indege.
Hari hashize igihe Perezida Kagame atitabira ibirori nk’ibi kuko mu birori byo kurahira kw’abandi bakuru b’Ibihugu n’indi minsi mikuru y’Ibihugu by’inshuti z’u Rwanda yoherezagayo abamuhagararira.
Uyu munsi mukuru w’Ubwigenge bwa Tanzania ugiye kwizihizwa nyuma y’igihe utizihizwa kuko Nyakwigenedera Perezida Magufuli yari yarawukuyeho avuga ko kuwihizihiza bitwara igihugu amafaranga menshi adafite ibisobanuro.
Ugiye kwizihizwa ku ngoma ya Perezida Suluhu ku nshuro ya mbere nk’umukuru w’Igihugu aho benshi bavuga ko ari ikindi kimenyetso kimutandukanya n’uwo yasimbuye Perezida John Pombe Magufuli kuko uyu munsi awugaruye kandi wari umaze kwibagirana.
Uru rugendo Perezida Kagame arukoreye muri Tanzania nyuma y’amezi make Perezida Samia Suluhu nawe akoreye urugendo mu Rwanda ho n’abakuru b’Iihug byombi basinye amasezerano y’ubufatanye bw’Ibihugu byombi.