Home Amakuru Perezida Kagame ategerejwe i Kampala

Perezida Kagame ategerejwe i Kampala

0
Perezida Kagame ahuruka kuganira na perezida Museni i Nairobi, gusa ntihamenyekanye ibyo baganiriye

Perezida Kagame ategerejwe mu gihugu cya Uganda mu cyumweru gitaha aho azaba yitabiriye ibirori by’isabukuru y’umuhungu wa perezida Museveni, Gen Muhoozi Kainerugaba akaba n’umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka muri iki gihugu.

Ii birori bitegerejwe ku cyumweru taliki ya 24 Mata 2022, ni bimwe mu birori bimaze igihe bivugwa kuko hashize ukwezi Gen Muhoozi atangaje urutonde rw’abantu bakomeye muri Uganda barimo abahanzi, abasirikare, abanyepolitiki n’abandi bagize ikipe izategura ibi birori.

ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu nibwo gen Muhoozi yatangaje ko perezida Kagame ari umwe mu bazitabira uyu munsi mukuru udasanzwe w’uyu mu Gen uzaba wujuje imyaka 48 y’amavuko.

Usibye kuba Gen. Muhoozi yashimishijwe n’uko Perezida Kagame azitabira ibirori by’isabukuru ye yanatangaje ko ashimishijwe n’uko inka aherutse kugabirwa na Perezida Kagame yazicyuye zikaba ziri mu zindi ze.

urugendo rwa Perezida Kagame i Kampala ruzaba ari urugenso rw’amateka kuko ruzaba rushimangiye izahuka ry’umubano w’ibihugu byombi nyuma y’imyaka hafi 5 warazahaye. Kuzahuka k’umubano w’ibihugu byombi byagizwemo uruhare rukomeye na Gen Muhoozi kuko ni umuraro w’ingendo 2 ze mu mujyi wa Kigali.

Perezida Kagame ahuruka kuganira na perezida Museni i Nairobi, gusa ntihamenyekanye ibyo baganiriye
Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articlePANAFRICANISME : AFRIKA MU ISI EBYIRI.
Next articlePolisi na RIB baruciye bararumira babajijwe kuri Kizito Mihigo
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here