Home Uncategorized Perezida Kagame azabonana na Biden mu mpera za 2022

Perezida Kagame azabonana na Biden mu mpera za 2022

0

Kimwe n’abandi bakuru b’ibihugu byo ku mugabane wa Afurika, Perezida Kagame azitabira inama izabuhuza na Pereida Joe Biden wa Leta zunze ubumwe za Amerika.

Abayobozi b’Afurika bazahura na Perezida Joe Biden i Washington hagati mu Kuboza mu nama ya mbere ikomeye yateguwe na Amerika ku mugabane wa Afurika.

Itangazo rya Perezida Biden ryatangaje ko Inama y’abayobozi b’Amerika na Afurika iteganijwe ku ya 13-15 Ukuboza “izashimangira akamaro k’umubano w’Amerika na Afurika ndetse no kongera ubufatanye ku byo isi ishyize imbere”.

Perezida Biden ntabwo arasura igihugu na kimwe cya Afurika kuva abaye perezida ariko yakiriye abayobozi benshi baturutse ku mugabane wa Afurika, barimo Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya na Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo.

Mu cyumweru gishize Bwana Biden yahuye na Perezida wa Misiri Abdel Fattah al-Sisi bahurira i Jeddah muri Arabie Saoudite.

Abasesenguzi bemeza ko iyi nama ari imwe mu mbaraga z’Abanyamerika zo guhangana n’ubushinwa bugenda bwiyongera muri Afurika ndetse n’inzira ziherutse gukorwa n’Uburusiya ku mugabane wa Afurika.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAmabasaderi w’Ubwongereza mu Rwanda yihakanye ubutumwa busebya u Rwanda
Next articleMashami yemejwe nk’umutoza wa Police fc yahinduriwe ubuyobozi
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here