Home Uncategorized Perezida Kagame kimwe n’abandi bayobozi bakeje Ruto watorewe kuyobora Kenya

Perezida Kagame kimwe n’abandi bayobozi bakeje Ruto watorewe kuyobora Kenya

0

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri nyuma y’umunsi umwe William Ruto atangajwe nk’umukuru w’Igihugu wa 5 wa Repubulika ye Kenya yakejwe na Perezida Kagame w’u Rwanda anongera kugaruka ku mubano uri hagati y’Ibihugu byombi.

Perezida Kagame yatangiye ashimira abaturage ba Kenya mu matora bakoze mu mucyo taliki ya 9 Kanama 2022 anakeza William Ruto watsinze aya matora ku bwiganze bw’amajwi 7,176,141, ahwanye na 50.49 ku ijana ahigitse  Raila Odinga waje ku manya wa kabiri n’amajwi 6,942,930, ahwanye na 48.85 ku ijana.

Usibye Perezida Kagame n’abandi ba Perezida bo muri Afurika bakeje William Ruto ku matora atsinze barimo Cyril Ramaphosa wa Afurika y’epfo, Samia Suluhu Hassan wa Tanzania, Yoweri Museveni wa Uganda, Salva Kiir wa Afurika y’epfo, minisitiri w’intebe wa  Abiy Ahmed na General Ndayishimiye, Perezida w’Uburundi akaba n’umuyobozi w’umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba.

William Samoei Ruto watorewe kuyobora Kenya asanzwe ayobora ishyaka United Democratic Alliance (UDA), yatanzweho umukandida n’ihuriro Kenya Kwanza.

William Ruto afite imyaka 55 ntabwo ari mushya muri Politiki ya Kenya, kuko amaze imyaka hafi 10 ari visi perezida.

Ntabwo avuka mu muryango ukomeye muri politiki, ku buryo yakunze kuvuga ko ari umuntu wirwanyeho, agakoresha imvugo ko ari ‘hustler’.

Yavukiye muri cyaro cya Kamagut mu Ntara ya Uasin Gishu, ku wa 21 Ukuboza 1966, akaba umwe mu bakirisitu bahamye.

Mu 2002, Ruto yari umwe mu banyapolitiki bashyigikiye Uhuru Kenyatta, mu gushaka gusimbura Daniel Arap Moi.

Mu 2005, Ruto yatangiye kuzamura izina rye muri politiki, aza kuba umunyamabanga mukuru w’ishyaka KANU.

Mu 2006 yatangaje ko ashaka kuyobora Kenya, ajya mu ishyaka ODM rya Raila Odinga.
Ntabwo byamuhiriye kuko yaje ku mwanya wa gatatu, inyuma ya Musalia Mudavadi na Raila Odinga babonye itike yo kwiyamamaza.

Mu 2013 Ruto yaje kwiyamamaza ari kumwe na Uhuru Kenyatta, batsinda amatora.
Bashinjwe uruhare mu bugizi bwa nabi bwakurikiye amatora, baregwa mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha, ICC. Mu 2016 rwatesheje agaciro ibyo yaregwaga.

Ruto yaje gushwana na Perezida Uhuru Kenyatta, kugeza ubwo yasigaye ari visi perezida ku izina.
Kenyatta yashimangiye uku gushwana ubwo mu kwitegura amatora yo ku wa 9 Kanama 2022, yashyigikiye Raila Odinga, atera umugongo Ruto bakoranaga.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleKenya: Amajwi y’abatoye umukuru w’igihugu yateranyijwe nabi
Next articleYvan Buravan yitabye Imana bishengura ibyamamare bitandukanye
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here