Home Politike Perezida Kagame mu nama yo gukemura ibibazo bya DRC na M23

Perezida Kagame mu nama yo gukemura ibibazo bya DRC na M23

0

Perezida Kagame ari mu mujyi wa Nairobi aho yitabiriye inama y’abakuru b’ibihugu bagize umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba EAC, yiga ku bibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa Congo.

Iyi nama yateranye kuri uyu wambere taliki ya 20 Kamena 2022, yatumijwe na Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta usanzwe anayobora umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba.

RD Congo nicyo gihugu gishya muri uyu muryango kuko kigiye kumara amezi abiri cyakiriwe nk’umunyamuryango mushya. Kuri ubu leta n’igisirikare cya Congo bihanganye n’umutwe wa M23 mu ntambara iri kuber mu BUrasira zuba bw’Iki gihugu.

Umuryango wa Afurika yunze ubumawe uherutse gufata umwanzuro wo koheza abasirikare bahuriwe n’uyu muryango mu BUrasurazuba bwa Congo mu bikorwa byo kwambura intwaro imitwe yose ihakorera. Leta ya Congo ivuga ko izemera ibindi bihugu bose by’uyu muryango usibye u Rwanda ishinja gufsaha umutwe wa M23, ibi u Rwanda rurabihakana rukavuga ko nta bufasha na buke ruha uyu mutwe wa M23.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleMuhire wari umunyamabanga wa Ferwafa yirukanwe
Next articleSamuel Eto’o Meyer anahamwa n’ibyaha byo kunyereza imisoro
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here