Abagore 13 bari barahamijwe icyaha cyo gukuramo inda bari bafungiwe mu igororero rya Nyarugenge, Ngoma Musanze na Nyamagabe bahawe imbabazi na Perezida Kagame mu mpera z’ukwezi gushize ubwo hanababarirwaga Paul Rusesabagina na bagenzi be bari barahamijwe ibyaha by’iterabwoba.
Ubusanzwe gukuramo inda mu Rwanda bihanishwa gufungwa igihano cy’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu y’ibihumbi 100 bitarenze 200 by’amafaranga y’u Rwanda.
N’ubwo mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ryasohotse mu 2018 no mu iteka rya Minisitiri w’Ubuzima rya 2019, gukuramo inda ntibyemewe, gusa harimo ingingo iteganya ukutaryozwa mu mategeko icyaha cyo gukuramo inda.
N’ubwo itegeko rigena ibyaha n’ibihano muri rusange rivuga ko Nta buryozwacyaha bubaho iyo gukuramo inda byakozwe kubera impamvu :
1º Kuba utwite ari umwana.
2º Kuba uwakuriwemo inda yarakoreshejwe imibonano mpuzabitsina ku gahato.
3º Kuba uwakuriwemo inda yarayitwaye nyuma yo kubanishwa n’undi nk’umugore n’umugabo ku gahato.
4º Kuba uwakuriwemo inda yaratewe inda n’uwo bafitanye isano ya hafi kugera ku gisanira cya kabiri.
5º Kuba inda ibangamiye ubuzima bw’utwite cyangwa ubw’umwana atwite.
Hari abagore n’abakobwa bagifungwa bahamijwe icyaha cyo gukuramo inda bityo hakaba hari imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu n’uburenganzira bw’abagore n’abana by’umwihariko ibasabira koroherezwa kuko bishoboka ko baba bakuyemo inda bitari amahitamo yabo.
Perezida wa repubulika atanga imbabazi buri mwaka ahanini ziba zigizwe n’abana baba bafunzwe ariko baratsinze ibizamini bya Leta ndetse n’abagore baba barakuyemo inda n’abandi baba barahamijwe ibyaha bitandukanye barasabye imbabazi.