Home Politike Perezida Kagame yagaragaje ko nta cyizere cy’umubano hagati y’u Rwanda na Uganda

Perezida Kagame yagaragaje ko nta cyizere cy’umubano hagati y’u Rwanda na Uganda

0

Asoza inama ya komite yaguye y’ishyaka riri ku butegetsi RPF Inkotanyi mu mpera z’icyumweru gishize Perezida Kagame yagaragaje ko nta murongo wo gukemura ibibazo biri hagati y’u Rwanda na Uganda kuko na n’ubu ataramenya umuzi w’iki kibazo.

Mu ijambo risoza iyi nama Perezida Kagame yagarutse ku mubano w’u Rwanda n’ibihugu birukikije avuga ko mu bihugu bine bihana imbibe n’u Rwanda ikibazo gisigaye mu majayaruguru gusa.

Ati “Abaturanyi b’Amajyaruguru badufiteho ikibazo, njye nabayeyo, nabanye nabo, nakoranye nabo, umbajije neza ngo nkubwire imizi yacyo ntabwo mbisobanukiwe bihagije. Ariko njye nzasakara inzu yanjye kugira ngo ntanyagirwa, nzashyiraho imiryango idadiye kugira ngo utanyinjirana ugatwara ibyanjye. Wanyinjiranye kandi nzagusohokana, hanyuma tubane, dushyire twizane, uwizanye nabi nawe azasubizweyo mu buryo butaruhanyije.”

Ibi Perezida Kagame abivuze mu gihe hari abibwiraga ko hari intambwe yatewe mu kuzahura umubano w’ibihugu byombi kuko icyorezo cya Covid-19 cyageze mu gihugu hamaze kuba ibiganiro by’abakuru b’ibihugu inshuro 3 harimo ibyabereye i Luanda muri Angola inshuro ebyiri n’ikindi kiganiro cyabereye i Gatuna mu gushakira ikibazo igisubizo.

Usibye ibiganiro by’abakuru b’Ibihugu n’itsinda ryashyizweho n’ibihugu byombi rikuriwe na baminisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu byombi nabo barahuye banagirana amasezerano kimwe n’abakuru b’Ibihugu byombi.

Uganda yasabwe kurekura abanyarwanda ifunze mu buryo budakurikije amategeko ifungura bamwe mubo yari ifunze nubwo umubare wasabwaga gufungurwa utarafungurwa wose.

Gusa muri iyi minsi gusebanya mu binyamakuru byongeye gufata indi ntera nubwo nabyo byari byafashweho umwanzuro mu nama zabanje bemeza ko bigomba guhagarara.

Umubano utari mwiza hagati y’u Rwanda na Uganda umaze imyaka irenga ibiri wagize ingaruka kuri benshi harimo abarashwe bashaka kwambuka umupaka w’ibihugu byombi mu buryo butemewe, idindira ry’ubucuruzi n’urujya n’uruza hagati y’abantu n’ibicuruzwa nk’ibihugu bihuriye mu muryango wa Afurika y’Uburasirazuba.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleIntambara ya Babua, perezida wivanga, gusimbuka urupangu ibyatumye Karekezi yirukanwa
Next articleAmafoto y’ubukwe bw’umuhanzi Clarisse Karasira
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here