Perezida Kagame yageze i Kampala mu murwa mukuru w’Igihugu cya Uganda aho yitabiriye ibirori by’isabukuru y’umuhungu w’imfura ya Perezida Museveni, akaba n’umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka muri iki Gihugu, Gen Muhoozi Kainerugaba. Perezida Kagame ageze muri Uganda aho yaherukagayo mu mwaka wi 2018 ubwo yari agiye gusinya masezrano yo kuzahura umubano w’ibihugu byombi , igikorwa cyabere i Katuna.
Ni ibirori Perezida Kagame ari bwitabire byatangiye ku wa gatanu w’iki cyumweru bikorwa mu buryo bw’imyidagaduro butandukanye, kuri uyu wa gatandatu byakomereje ahitwa ‘Lugogo Cricket Oval’ naho kuri iki cyumweru bikaba biri bubere mu ngoro ya Perezida Museveni akaba ari nawe uri bwakire abari bubyitabire.
Ibirori byo kuri iki cyumweru byateguwe na Perezida Museveni n’umufasha we Janet Museveni aribyo Perezida Kagame ari bwitabire.
Gen Muhoozi Kaineruga arizihiza isabukure y’imyaka 48 kuri iki cyumweru taliki ya 24 Mata 2022, ni isabukuru iri kwizihizwa mu buryo budasanzwe kuko yitabiriwe n’abantu batandukanye baturutse imihanda yose bigatuma n’imwe mu mihanda yo mu mujyi wa Kampala ifungwa.
Kuri uyu wa gatandatu ubwo yizihazaga iyi sabukuru we yavuze ko yayiteguye mu buryo budasanzwe kubw’impamvu 2 zirimo kuba Igihugu cye cyarasubukuye umubano n’u Rwanda no kuba icyorezo cya Covid-19 kimaze gucisha make muri Uganda.
Ati “Nk’igihugu nanone twagize igihe cy’umubano mubi n’umwe mu baturanyi bacu ba hafi, n’igihugu cy’abavandimwe cy’u Rwanda. Muribuka ko umupaka wamaze imyaka igera kuri itatu ufunze ndetse abaturiye umupaka bahuye n’ibibazo, nta bucuruzi, nta mafaranga ariko ikiri hejuru y’ibyo abantu bari bafite ibibazo kuko batabashaga kugenda ngo basure imiryango yabo n’inshuti zabo ziri hakurya y’umupaka, ku bw’ibyo icyo cyari ikibazo gikomeye ariko turashima Imana kuko yakemuye icyo kibazo. Umubano wacu ni mwiza ndetse mu gihe kiri imbere uzaba mwiza kurushaho, mfite icyizere.”
Mu birori by’iyi sabukuru hatumiwemo abanyarwanda benshi barangajwe imbere na Perezida Kagame, umuhanzi Intore Masamba uri bususurutse abari bwitabire ibirori by’iyi sabukuru biri bubere mu biro by Perezida Museveni, MIss Mutesi Jolly n’abandi.