Home Politike Perezida Kagame yahagarariwe na Dr Ngirente mu nama y’Akarere

Perezida Kagame yahagarariwe na Dr Ngirente mu nama y’Akarere

0

Kuri uyu wa Kane muri Congo Kinshasa hatangiye inama ya 10 y’abakuru b’ibihugu na Guverinoma bo mu Karere k’ibiyaga bigari isuzuma amasezerano y’amahoro n’umutekano muri iki Gihugu yasinyiwe muri Ethiopia ku wa 24 Gashyantare 2013.

Perezida Kagame uri mu ruzinduko mu gihugu cya Mauritania nti yitabiriye iyi nama kuko yayihagarariwemo na minisitiri w’intebe Dr Edouard Ngirente.

Muri iyi nama Perezida Felix Tshisekedi yasabye abitabiriye iyi nama bahagarariye ibihugu bituranye na Congo kuba bataca inyuma y’amasezerano basinye ngo bagire uruhare mu bibazo by’umutakano muke muri iki gihugu.

Usibye Edourd Ngirente wari witabiriye iyi nama ahagarariye perezida Kagame, iyi nama yarimo Perezida Evariste Ndayishimiye w’Uburundi, Yoweri Museveni wa Uganda. Faustin Touadera wa Central Africa, Ciril Ramaphoza wa Afurika y’epfo n’abandi bari bahagarariye imiryango mpuzamahanga nka Afruka y’unze ubumwe yari ihagarariwe na Mussa Faki.

Aya masezerano ayrebwagaho uyu munsi amaze imyaka 9 asinywe nk’uko byibukijwe na Perezida Tshisekedi intego yayo ikaba itarahindutse.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleFrance: Umunyamakuru Natacha agiye kubimburira abandi kuburana icyaha cyo guhakana Jenoside
Next articleCAR: Abafaransa bafashwe bakekwaho gushaka kwica Perezida barekuwe
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here