Home Politike Perezida Kagame yahuriye na Tshisekedi i New York

Perezida Kagame yahuriye na Tshisekedi i New York

0

Nyuma y’uko Perezida Kagame agejeje ijambo mu nteko rusange y’umuryango w’abibumbye akabwira Perezida Tshisekedi wa Congo wari umaze gushinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23 ko imikino yo gushinjyanya amakosa (blame game) udakemura ibibazo aba bombi bahujwe na perezida w’ubufaransa Emmanuel Macron i New York aho bose baherereye.

Ni ifoto yatangajwe n’umunyamakuru wa Jeune Afrique, ikinyamakuru gikunda gutangaza amakuru yihariye kuri perezidansi y’u Rwanda kimwe no ku ruhande rwa Repubulika ya Congo.

Iki kinyamakuru kimaze iminsi gitangaje indi nkuru ivuga ko Igihugu cy’Ubufaransa aricyo kinjiye mu buhuza bw’u Rwanda na Congo ndetse n’abasirikare bakuriye ubutasi bwa Gisirikare bw’ibihugu byombi bakaba barahuriye mu biro by’ubutasi bwa gisirikare bw’Ubufaransa bakaganira mu minsi ishize.

U Rwanda na Congo bifitanye ibibazo bikomeye kuva mu mezi atandatu ashize aho Congo yashinjije u Rwanda gufasha umutwe wa M23 wari wubuye imirwano uvuga ko ibyo wemerewe na leta itabyubahirije.

U Rwanda ruhakana rwivuye inyuma gufasha umutwe wa M23 ariko rukavaga kandi ko rubangamiwe n’ibikorwa bya leta ya Congo byo gukorana bya hafi n’umute w’iterabwoba wa M23.

N’ubwo ikinyamakuru Jenune Afrique cyatangaje ko Ubufaransa bugeze kure ibyo guhuza u Rwanda na Congo nta gihugu na kimwe haba u Rwanda, Congo cyangwa Ubufaransa kiragira icyo kibitangazaho. Inshingano zo kunga u Rwanda na Congo zari zahawe igihugu cya Angola n’umuryango wa Afurika yunze ubumwe.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleBamporiki yunganiwe n’uwari Meya warezwe ruswa
Next articleUganda: Abantu batandatu bashya banduye Ebola
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here