Home Politike Perezida Kagame yakiriye Duclert wakoze raporo ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside

Perezida Kagame yakiriye Duclert wakoze raporo ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside

0

By; Mwangaza Odille

Vincent Duclert Umufaransa w’umuhanga mu by’Amateka uherutse gushyira raporo hanze ivuga uruhare rw’Ubufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi yakiriwe mu rugwiro na Perezida Kagame kuri uyu wa gatanu.

Prof Vincent Duclert wayoboye ikorwa rya raporo yerekana uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside mu nshingano yahawe kuva Mata 2019, yageze mu Mujyi wa Kigali ejo hashize abonana na Perezida Kagame anamushyikiriza iyi raporo kuri uyu wa gatanu.

Perezida Kagame yavuze ko ibyavuye muri iyo raporo bisa n’ibigana mu cyerekezo kimwe ahubwo ko hakenewe gukomeza imikoranire igamije kumenya ukuri kw’amateka y’ibyabaye.

Ibiro bya Perezida Kagame nibyo byatangaje iyi nkuru biciye ku rubuga rwabo rwa Twitter, urugendo rwa Vincent Duclert rubanjirije urwa Perezida Macron w’Ubufaransa ateganya kugirira mu Rwanda mu ntangiriro za Gicurasi n’urwa Perezida Kagame azagirira mu Bufaransa taliki 18 Gicurasi uyu mwaka.

Iyi nkuru yakozwe ku nkunga y’umuryango IMS

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleKwibuka 27: Perezida Kagame yavuze ku manza z’abahungabanya umutekano
Next articleAbantu 40 bahiriye mu modoka ari bazima
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here