Home Uncategorized Perezida Kagame yakiriye mu Rugwiro umwe mu bakinnyi ba Patriots

Perezida Kagame yakiriye mu Rugwiro umwe mu bakinnyi ba Patriots

0

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere Perezida Kagame yakiriye mu biro bye J. Cole, umwe mu bakinnyi bari gukinira ikipe ya Patriots yo mu Rwanda mi mukino ya BAL.

Perezida Kagame aheruts ekugaragra muri Kigali Arena akurikiye umukino Patriots yatsinzwemo na US Monastir yo muri Tunisia.

J. Cole azwi cyane nk’umuhanzi muri Amerika akomoka no ku Isi, yatunguranye akinira ikipe ya Patriots yo mu Rwanda mu mikino ya BAL iri kubera i Kigali.

Uyu muhanzi uherutse gushyira hanze Album nshya yakinnye basketball mu mpera z’imyaka ya 90 no mu ntangiriro z’imyaka y’ 2000 muri kaminuza zitandukanye aza kubivamo yigira mu muziki. kugeza ubu amaze kugaragara mu mikino itatu yose Patriots imaze gukina.

Perezida Kagame na J.Cole

Perezidansi y’u Rwanda yatangaje ko ari we wenyine Perezida Kagame yabonanye nawe mu bakinnyi ba Patriots n’abandi makipe yose 11 ari mu Rwanda.

J. Cole afite imyaka 36. Yatangiye kumenyekana mu muziki mu 2007. Yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka Lights Please, 4 Your Eyez Only, Lost Ones, Crooked Smile yafatanyije na TLC, Before I’m Gone n’izindi.

Ubusanzwe ni umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo akaba n’utunganya indirimbo. Abarirwa umutungo wa miliyoni 60 z’amadolari.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleRebecca Kadaga wari umaze igihe ategeka abadepite ba Uganda yasimbuwe
Next articleIgihugu cya Belarus cyahawe ibihano bitoroshye nyuma yo kuyobya indege
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here