Home Politike Perezida Kagame yasabye abasirikare basoje amasomo kutazayakoresha basebya u Rwanda

Perezida Kagame yasabye abasirikare basoje amasomo kutazayakoresha basebya u Rwanda

0

Perezida Kagame yasoje amasomo y’abasirikare bakuru bakoreraga mu ishuri rikuru rya Gisirikare Ishuri Rikuru rya Gisirikare (RDF Command and Staff College) riherereye i Nyakinama  mu Karere ka Muisanze asaba abarangije amasomo gukomeza kurangwa n’indangagaciro zo kwizerana, ubwumvikane no kubazwa ibyo bakora.

Mu banyeshuri barangije amasomo ya gisirikarekuri uyu wa gatanu taliki ya 11 Kamena 2021 ni abasirikare 44 n’abapolisi bakuru 3. mu banyesguri bose 47 barimo 29   banahawe Impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza yatanzwe na Kaminuza y’u Rwanda.

Icyorezo cya Covid-19 cyatumye aya masomo atitabirwa n’abasirikare b’abanyamahanga nkuko byagenze mu myaka yashize.

Mu ijambo rye Perezida wa repubilika y’u Rwanda Paul Kagame akaba n’umugaba mukuru w’ikirenga yasabye ingabo zisoje amasomo gukomeza gukomera ku ndangagaciro za kinyarwanda.

“Tugomba gukomeza gushimangira indangagaciro zo kwizerana, ubwumvikane no kubazwa ibyo dukora ibyo biranga sosiyete yacu, kandi inzego z’ingabo n’umutekano zagiye zibigiramo uruhare.”

Perezida Kagame yasabye abasoje aya masomo kudatezuka ku nshingano bafite zo kurinda umutekano ahubwo ngo bawuhungabanye

Yatanze urugero rwa bamwe mu bigeze kunyura muri iryo shuri, bakoze amakosa arimo n’ibyaha, bahungira mu mahanga, ayo mahanga asanzwe afatanya n’u Rwanda mu gushakisha umutekano, arahindukira abaha rugari ngo bakore ibikorwa biteze umutekano muke.

Ati “Bateje ibibazo birukira mu bihugu byitwa ko ari abafatanyabikorwa bacu, barabeshya cyane bahabwa ikaze. Abo bantu baje guhindukira bajya mu bikorwa ahubwo biteza umutekano muke ku gihugu.”

Ni ku nshuro ya 9 iki kigo gitanga impamyabumenyi ku basirikare bakuru kuko cyatangiye mu mwaka w’i 2012.

Iri shuri ryashinzwe na leta y’u Rwanda nyuma yuko yasanze yaratakazaga amafaranga menshi yohereza abasirikare kwiga hanze kandi nabwo hakagenda bake nabo bakiga amasamo ajyanye n’igihugu bagiyemo.

Bmwe mu basirikare barangije aya masomo banahabwa impmayabumenyi z’icyiciro cya 3 cya kaminuza (master’s degree)
Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleMunyenyezi yabwiye urukiko nta ndryo yihariye ahabwa ko naho yivuriza atari heza
Next articleUbujurire bwa Jay Polly bwanzwe arakomeza gufungwa
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here