Home Ubutabera Perezida Kagame yemeye kugurira abacamanza mudasobwa

Perezida Kagame yemeye kugurira abacamanza mudasobwa

0

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yijeje abakora mu Rwego rw’Ubucamanza guhabwa barenga 420 kubagurira mudasobwa nyuma yuko bamugejjeho ikibazo cy’uko izo basanzwe bakoresha zishaje zitakijyanye n’igihe.

Umukuru w’Igihugu yabitangaje kuri uyu wa 6 Nzeri 2021, mu butumwa yageneye abakora mu rwego rw’Ubucamanza n’Abanyarwanda muri rusange ubwo yatangizaga Umwaka w’Ubucamanza wa 2021/2022.

Raporo y’Urwego rw’Ubucamanza y’ibyakozwe mu mwaka ushize, yamuritswe na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr Ntezilyayo Faustin yagaragaje ko muri rusange hari byinshi byakozwe birimo no kwimakaza ikoranabuhanga muri uru rwego.

Ni raporo igaragaza ko muri urwo rwego, hagombaga gushakwa ibikorwaremezo nkenerwa birimo internet ndetse na mudasobwa aho byari biteganijwe ko hagurwa mudasobwa zigendanwa 290 ariko 158 ni zo zaguzwe.

Mu zindi mbogamizi zagaragarijwe Umukuru w’Igihugu nk’izatumye Urwego rw’Ubucamanza harimo icyorezo cya Covid-19, cyakomeje kubangamira imikorere y’inkiko isanzwe n’ubwo ikoranabuhanga ryafashije mu gutuma imanza zimwe na zimwe zikomeza kuburanishwa ababuranyi bataje ku nkiko.

Dr Ntezilyayo yagize ati “Ubwiyongere bw’imanza n’ingengo y’imari idahagije by’umwihariko mu gushakira inkiko aho gukorera no kugura mudasobwa zigendanwa (Laptops) zikwiye abakozi bose cyane cyane muri ibi bihe by’icyorezo cya Covid-19, aho abakozi basabwaga gukorera mu rugo ni bimwe mu byatumye umusaruro utagerwaho uko wari witezwe.”

Perezida Kagame yavuze ko kwimakaza ikoranabuhanga mu gutanga serivisi bishobora kurushaho gutanga umusaruro wifuzwa bityo Abaturarwanda bagakomeza kubona ubutabera.

Ati “Muri iri koranabuhanga, nagira ngo ngire icyo mvugaho, ikoranabuhanga rishobora kurushaho gukoreshwa cyangwa gukoreshwa neza, ndetse ibyangombwa byose bikaboneka […], bambwiye ko za Computers [mudasobwa] mukoresha bamwe, nyinshi biragaragara ko hano mu mibare mbona ni 420 n’izindi zifitwe n’abacamanza ko zishaje cyane ku buryo ibigeze mu gihe tugezemo bidashobora kubikora.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko ikibazo cya mudasobwa zidahagije kigomba guhita kibonerwa umuti mu bihe bya vuba kandi ko u Rwanda rwubatse ibikorwaremezo bifasha mu ikoranabuhanga.

Ati “Ndagira ngo aba bacamanza twabafasha kugira ngo iki kibazo gikemuke, ubwo ndabwira n’ababishinzwe by’umwihariko Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo ndibwira ko ubu yanyumvise kandi ndashaka ko tubikorana n’abo bireba.”

Yakomeje agira ati “Hari ubushobozi bwinshi igihugu cyacu kimaze kugeraho ariko bisa nk’aho bititabirwa cyangwa bidakoreshwa mu Rwanda, kandi ariho bikwiye kuba bihera. Ndagira ngo rero icyo kibazo tugikemure n’ibindi byaba bifitanye isano n’iki kibazo.”

Inkiko z’u Rwanda zisanzwe zikoresha ikoranabuhanga kuko mu 2016 aribwo hatangiye gahunda y’Uburyo bw’Ikoranabuhanga Bukomatanyije mu Micungire y’Imanza (IECMS: Integrated Electronic Case Management System) ituma abagana inkiko bahabwa serivisi bitabaye ngombwa ko bahura imbonankubone n’umukozi w’urukiko.

Perezida Kagame yavuze ko iyo gahunda nayo yagaragayemo ibibazo ariko bigomba gukemurwa kugira ngo serivisi zitangwa n’Urwego rw’Ubucamanza zirusheho kunozwa.

Ati “Bambwiye ko IECMS nayo ifite ibibazo […], ndifuza ko byakemuka ndetse byaba ngombwa n’ubushobozi bushobora gukoreshwa byihutirwa.”

Perezida Kagame yashimye ko kugeza ubu, ubumenyi n’ubushobozi bw’abakora mu Rwego rw’Ubucamanza bigenda byiyongera umunsi ku munsi bigafasha mu kurushaho kunoza inshingano zarwo.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleRegis Gatarayiha ntakiyoboye urwego rw’Igihugu rw’abinjira n’abasohoka
Next articleMunezero Clarisse wagizwe umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’ubumwe ni muntu ki?
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here