Home Politike Perezida Kagame yungutse undi mwuzukuru

Perezida Kagame yungutse undi mwuzukuru

0

Umukuru w’u Rwanda, Perezida Paul Kagame kuri uyu wa gatatu yagaragaje ifoto y’undi mwuzukuru we yongera gushimira umuryango w’umukobwa we Ange Kagame n’uwo bashakanye Bertrand Ndengeyingoma.

Ku ifoto Perezida Kagame yashyize ku mbugankoranyambaga ze igaragaza umukobwa wa Ange Kagame akikiye undi mwana w’uruhinja yayiherekesheje amagambo ashimira umuryango wa Ange Kagame na Bertranda Ndengeyingoma.

Uyu ni umwuzuku wa kabiri wa Perezida Kagame ahawe na Ange Kagame nyuma yuko umwuzukuru we wambere w’umukobwa yavutse muri Nyakanga 2020 avukira mu bitaro byitiriwe umwami Faisal i Kigali.

Ange Ingabire Kagame, ubuheta bwa Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame, yashyingiwe tariki ya 6 Nyakanga 2019 mu birori by’imbonekarimwe byari bibereye ijisho.

Mu mpera za Ukuboza 2018, nibwo yari yasabwe na Bertrand Ndengeyingoma mu birori bijyanye n’umuco nyarwanda byabereye mu rugo rwa Perezida Kagame mu karere ka Rwamagana mu Murenge wa Muhazi.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAmbasade y’Ubwongereza mu Rwanda ntishyigikiye iyoherezwa ry’abimukira babwo mu Rwanda
Next articleMalawi: Biriwe mu myigaragambyo basaba Perezida Chakwera kwegura
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here