Home Amakuru Perezida Macron arashinja abaperezida b’Afurika uburyarya

Perezida Macron arashinja abaperezida b’Afurika uburyarya

0

Perezida w’Ubufaransa, Emmanuel Macron, yanenze cyane uko abayobozi ba Afurika bitwaye mu ntambara y’Uburusiya na Ukraine mu kiganiro n’abanyamakuru i Yaoundé muri Cameroun aho ari mu ruzinduko rw’akazi.

Bwana Macron yamaganye “uburyarya, cyane cyane ku mugabane wa Afurika” utemera intambara yo muri Ukraine.

Ibihugu bimwe na bimwe bya Afurika byirinze kunenga byimazeyo igitero cy’Uburusiya muri Ukraine. Muri Werurwe, ibihugu 17 by’Afurika byirinze muri Loni byamagana intambara y’Ubursiya kuri Ukraine.

Yavuze kandi ko igisubizo cyonyine ku kibazo gishyamiranya abaturage bakoresha ururimi rw’icyongereza Anglophone  n’abakoresha urw’igifaransa Francophone  muri Kameruni ari ukwegereza ubuyobozi abaturage: “Binyuze muri iyi nzira ya politiki y’ibiganiro n’ivugurura niho hashobora kuboneka igisubizo kirambye”.

Yavuganaga na Perezida wa Kameruni, Paul Biya i Yaoundé.

Nk’uko ikinyamakuru Journal du Cameroun kibitangaza ngo abo bayobozi bombi banaganiriye ku “iterabwoba rya jihadiste mu majyaruguru ya Kameruni na Boko Haram”, ndetse n’amakimbirane hagati y’ingabo za Kameruni n’imitwe itandukanya yitwaje intwaro.

Perezida w’Ubufaransa yatangiye uruzinduko rw’ibihugu bitatu muri Afurika ku ya 25 Nyakanga, aho kwihaza mu biribwa, urugomo rw’abarwanyi ndetse n’umubano w’Ubufaransa n’umugabane wa Afurika ari byo byibanze mu biganiro yagiranye n’abayobozi ba Afurika.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUmuyobozi ukomeye ku Isi w’Umunyafurika yakorewe irondaruhu
Next articleMuri 2021 Sida yicaga umuntu buri munota -Raporo
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here