Home Politike Perezida Macron yemereye uruhare rw’Ubafaransa muri Jenoside ku rwibutso rwa Kigali

Perezida Macron yemereye uruhare rw’Ubafaransa muri Jenoside ku rwibutso rwa Kigali

0

Kuri uyu wa kane, Perezida w’Ubufaransa, Emmanuel Macron, yemereye ku rwibutso rwa Kigali uruhare rw’Abafaransa muri Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

Mu ijambo rye Perezida Macron yagize ati: “Mpagaze hano uyu munsi, nicishije bugufi kandi mbahaye icybahiro, ku ruhande rwanyu naje kumenya kwemera uruhare rwacu (Ubufaransa).”

Yavuze ko Ubufaransa bufite inshingano zo kwemera “akababaro bwateje Abanyarwanda ku gihe kirekire cyane bwamaze bucecetse.”

Umubano hagati y’u Rwanda n’Ubufaransa wabaye mubi nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi  mu 1994. Perezida Macron niwe muyobozi wa mbere w’Ubufaransa usuye u Rwanda mu myaka 10 ishize.

 Perezida Macro asuye u Rwanda nyuma y’imnsi mike ahuriye na Perezida Kagame i paris mu Bufaransa.

Urugendo rwa Perezida Macron rwari rutegerejwe na barwitezeho kuzahura umubano hagati y’Ibihugu byombi umaze igihe utifashe neza.

Perezida Macron yageze i Kigali kuri uyu wa kane ava ku kibuga kindege yerekeza mu Rugwiro aho yakiriwe na Perezida Kagame ahava akomereza ku rwibutso rwa Kigali rushyinguwemo imibiri y’Abatutsi irenge 250.000.

Biteganyijwe ko urugendo rwa Perezida Macron i Kigali arusoza kuri uyu wa gatanu yerekeza muri Afurika yepfo.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articlePerezida Biden hari abo yategetse kumubwira vuba inkomoko ya Covid-19
Next articleKazungu Claver avuga ko umushara umutoza Adil ahabwa atawukwiye
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here