Home Amakuru Perezida Museveni agiye guhana umuhungu we Gen Muhoozi

Perezida Museveni agiye guhana umuhungu we Gen Muhoozi

0

Umuhungu wa Perezida Museveni, gen Muhoozi Kainerugaba akaba n’umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka muri Uganda amaze gutangaza ko ashobora kuba agiye kwirukjanwa mu gisirikare cyangwa akaba agiye guhindurirwa inshingano nyuma y’amagambo aherutse gutangaza ku Gihugu cya Kenya.

Gen Muhoozi kuri uyu wa mbere yatangaje ko yababajwe n’icyemezo cya Uhuru Kenyatta, Perezida ucyuye igihe wa Kenya, cyo kutarenga ku itegeko nshinga ngo yongere yiyamamarize manda ya gatatu itemewe mu mategeko ya Kenya.

Nyuma yo gutangaza ibi kandi yahise yongeraho ko gufata Kenya bitamutwara ibyumweru bibiri kandi ko amaze kuyifata yahita ahitamo ahantu ho kuba hagati ya Westlands cyangwa Riverside muri Nairobi.

Aya magambo yababaje cyane abaturage ba Kenya bagaragaza amarangamutima yabo kumbugankoranyambaga ndetse bamwe mu bategetsi ba Kenya bavuga ko ibyo Gen Muhoozi yatangaje ku gihugu cyabo bigize icyaha.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri Gen Muhoozi, yatangaje ko yaganiriye n’mubyeyi we Perezida Museveni, kandi ko ibigairo byagenze neza gusa ngo ibyo yatangaje kuri Kenya bishobora kuba byarababaje abanya Kenya benshi bityo ko hari itanagzo riri busohorwe na perezidansi ya Ugamnda kandi ko hari amasengesho adasanzwe ari bukorere igisirikare cya Uganda.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articlePerezida Tshisekedi yahinduye ubuyobozi bw’ingabo
Next articleAkarenze umunwa karushya ihamagara: Muhoozi yambuwe inshingano mu gisirikare
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here