Home Politike Perezida Museveni yahaye imfura ye kuyobora ingabo zimurinda

Perezida Museveni yahaye imfura ye kuyobora ingabo zimurinda

0
Muhoozi kainerugaba

Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni yagize umuhungu we w’imfura, Liyetena Jenerali Muhoozi Kainerugaba, umuyobozi w’ingabo zirinda umukuru w’igihugu n’umuryango we.

Muhoozi kainerugaba

Izi nshingano ziri mu bikorwa byinshi byo kuvugurura inzego z’umutekano, bikaba bibaye hasigaye ukwezi kumwe ngo habe amatora y’umukuru w’igihugu, ubutegetsi Perezida Museveni ariho kuva mu 1986 akaba arimo yiyamamariza gukomeza kuyobora igihugu cya Uganda mu yindi manda.

Nyuma y’amasomo ya gisirikare yigiye mu Bwongereza, muri Amerika, mu Misiri no muri Afrika y’Epfo, Muhoozi Kainerugaba yagiye yongezwa amapeti mu gisirikare cya Uganda.

Mu 2016 yavuye kw’ipeti rya General de Brigade aba Jenerali Majoro, hanyuma ahabwa kuba Liyetena Jenerali mu kwa mbere 2019, ipeti rya kabiri mu gisirikare cya Uganda.

Yanabaye umujyanama wa Perezida Museveni, ari nawe Se umubyara, mu bikorwa bya gisirikare bidasanzwe, akaba asubiye kuri iyo ntebe y’umukuru w’ingabo zidasanzwe nyuma y’imyaka irenga cumi yari ishize.

Mu bandi bahawe imyanya mishya harimo, Jenerali Majoro Paul Lokech wahoze ayoboye ingabo za Uganda muri Somalia, nawe yabaye ikegera cy’umukuru w’igipolisi. Azwi cyane ko yabaye kabuhariwe mu kurwanya wa umutwe w’ibyihebe wa  Al-Shabaab mu myaka ya 2011 na 2012.

Jenerali Majoro Sabiiti Muzeeyi nawe wari uyoboye ibikorwa byo kurwanya imyigaragambyo iheruka kuba mu murwa mukuru wa Kampala yahitanye abantu barenga 50 nyuma y’ihagarikwa ry’umwe mu bahanganye na Museveni, Bobi Wine – nawe yashyizwe ku kicaro gikuru cya gisirikare cya Uganda.

Leta ya Uganda iranengwa cyane kuva mu byumweru bike bishize, aho Leta Zunze Ubumwe za Amerika, zivuga ko zishobora gufatira ibihano bamwe mu bategetsi bakuru mu nzego z’umutekano, inyuma y’ubwo bwicanyi bwaranze ibikorwa byo kwiyamamaza.

Mporebuke Noel

 

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUbukwe, siporo zikorerwa mu nzu n’ibirori byahagaritswe
Next articleAmashuri 20 y’imyuga n’ubumenyingiro yafunzwe na MINEDUC

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here