Home Amakuru Perezida Museveni yihanangirije abanya Uganda bakora magendu bayizana mu Rwanda

Perezida Museveni yihanangirije abanya Uganda bakora magendu bayizana mu Rwanda

0

Perezida Museveni yagiriye inama abaturage baturiye umupaka w’Igihugu cya Uganda n’u Rwanda yo kureka no guhagarika burundu magendu y’ibicuruzwa byinjira mu Rwanda asabasa gukoresha inzira zemewe.

Ibi perezida Museveni yabivuze kuri uyu wa gatandatu mu mujyi wa Kabale hafi n’umupaka wa Gatuna uhana imbibi n’u Rwanda ubwo yari avuye mu Rwanda mu nama ya CHOGM yari yitabiriye.

” Ndabasuhuje bantu b’i Kabale,muracyakora magendu muyijyana mu Rwanda mukanugurishiriza ibicuruzwa mu masoko atemewe (black market), niba mwarabiretse ni byiza ndashimira Abakiga babihagaritse. Umupaka ubu urafunguye. Abasanzwe bakora ubucuruzi ni bajye mu bucuruzi bwemewe, umupaka uri kubakwa hano uzaba uri kurwego rw’ubwo bucuruzi kimwe n’imihanda.” Perezida Museveni akomeza avuga ko izi arizo gahunda zizarandura ubukene mu Gihugu.

Abanya Uganda bakora ubucuruzi hafi y’umupaka w’u Rwanda nabo bagaragarije Perezida Museveni ko n’ubwo umupaka wafunguwe ariko ibijyanye n’urujya n’uruza rw’ibicuruzwa byo bitaroroherezwa.

Umupaka w’u Rwanda na Uganda umaze igihe ufunguwe ariko nta bicuruzwa byinshi bituruka mu Gihugu cya uganda biragaragara ku masoko yo mu Rwanda nk’uko byari bimeze mbere yuko ufungwa mu myaka ishize.

Nyuma yuko ufunzwe hari abanyarwanda n’abanya Ugande bagiye bahafatirwa bambutsa magendu ndetse bamawe bakaba baraharasiwe bakahaburira n’ubuzima.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleGicumbi: Hamenyekanye impamvu y’indwara y’imidido n’uburyo bwo kuyirinda
Next articleNta mutungo wa Mozambique abasirikare b’u Rwanda bazatwara
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here