Home Amakuru Perezida mushya yirukanye abapolisi n’abasirikare bakuru bigeze kumuhemukira

Perezida mushya yirukanye abapolisi n’abasirikare bakuru bigeze kumuhemukira

0

Perezida mushya wa Zambia, Hakainde Hichilema, yasimbuje abayobozi bakuru b’ingabo mu gihugu ndetse n’umuyobozi wa polisi – anagaragaza ko hibandwa ku nzego z’umutekano kurushaho kuzigenzura mu nyungu z’abaturage.

Ku cyumweru, perezida yatangaje  abayobozi bashya b’ingabo za Zambiya barimo umugaba mukuru w’ingabo zirwanira mu kirere n’ukuriye serivisimu ngabo z’igihugu ndetse n’abungirije. Perezida  Hakainde yanatangaje  n’umugenzuzi mukuru mushya wa polisi.

Abakomiseri bose ba polisi mu Turere bakuwe ku mirimo yabo ariko ntiharatangazwa amazina y’ababasimbuye.

Bwana Hichilema yavuze ko abayobozi bashya “bagomba kugira inyungu z’umutima kandi bagakorera igihugu bashishikaye baharanira ko uburenganzira bwa muntu n’ubwisanzure byubahirizwa”.

Yavuze ko abapolisi bagomba gukora igenzura rikwiye mbere yo gufunga abakekwaho icyaha kandi ko “ntawe ugomba gufatwa mbere yuko iperereza rirangira”.

Bwana Hichilema watowe kuba perezida mu ntangiriro z’uku kwezi ku ntsinzi itoroshye, yahohotewe inshuro nyinshi n’inzego z’umutekano ubwo yari akuriye abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’uwo yasimbuye.

Yafashwe inshuro nyinshi zitandukanye  ari nako afungwa na cyemezo cy’urukiko, mu kwiyamamaza kwe yasezeranyije abaturage kuzakemura mu buryo buhoraho  ibibazo bikomeye by’inzego z’umutekano.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleMessi, Mbape na Neymar baragaraga bwambere bari kumwe mu mukino wa Shampiyona
Next articleRutsiro: Abakubitaga umuntu bamuziritse ku musaraba batawe muri yombi
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here