Home Amakuru Perezida Ndayishimiye ategerejwe nk’umushyitsi w’icyubahiro muri Kenya

Perezida Ndayishimiye ategerejwe nk’umushyitsi w’icyubahiro muri Kenya

0

Kuri uyu wa kabiri taliki ya 1 Kamena, Perezida w’Uburundi, Evariste Ndayishimime, azaba ari umushyitsi w’icyubahiro mu birori byo kwizihiza umunsi wa Madaraka wa Kenya. Uyu munsi ufatwa nk’umunsi w’Ubwigenge muri iki gihugu cyo mu BUrasirazuba bwa Afurika.

Ibirori bizabera i Kisumu byizihizwa ku ya 1 Kamena hibukwa uyu munsi mu 1963  ubwo Abanyakenya ubwabo batangiye kwiyobora nyuma y’Ubukoloni bw’Abongere muri Iki gihugu.

Umuvugizi w’ibiro by’umukuru w’IGihugu, Kanze Dena, yatangaje ko Perezida Ndayishimiye azaba muri Kenya mu ruzinduko rw’iminsi ibiri.

Yavuze ko mu ruzinduko rwe, ibihugu byombi bizashyira umukono ku masezerano y’ibihugu agamije umubano uhoraho w’ubufatanye .

Mu rwego rw’ubufatanye muri aya masezerano harimo ubuhinzi n’ubworozi, iterambere ry’ubucuruzi n’ishoramari, ubwikorezi bwo mu kirere, Uburezi n’Ubushakashatsi, Ubukerarugendo, Umutekano, ubufasha bwa tekinike mu nzego zitandukanye z’iterambere ndetse n’inama za politiki n’ibindi.

Ati: “Mu rwego rwo kurushaho kunoza umubano w’ibihugu byombi no kwishyira hamwe kw’Akarere, Abakuru b’ibihugu byombi bazagirana ibiganiro byo kungurana ibitekerezo no kuganira ku bufatanye bwa Kenya n’Uburundi. Abakuru b’ibihugu byombi bazayobora kandi ishyirwaho umukono ku masezerano y’ibihugu byombi bizarushaho guteza imbere ubufatanye hagati ya Kenya n’Uburundi ”, nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga.

Guverineri wa Kisumu Anyang ‘Nyong’o yavuze ko abazitabira ibirori byo kwizihiza umunsi wa Madaraka bazaba ari abatumiwe gusa mu rwego rwo kwirinda COVID-19.

Nyong’o yavuze ko hatumiwe abashyitsi 3.000 gusa muri ibyo birori.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleDenmark iravugwa kuba ariyo inekera Amerika i Burayi
Next articleRubavu: Inzu 2393 zagizweho ingaruka n’imitingito ntiziremererwa gusanwa
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here