Home Ubutabera Perezida Ouattara yemereye Laurent Gbagbo kugaruka mu gihugu

Perezida Ouattara yemereye Laurent Gbagbo kugaruka mu gihugu

0

Umukuru w’igihugu cya Côte d’Ivoire avuga ko uwahoze ayoboye iki gihugu Laurent Gbagbo hamwe n’icyegera cye Charles Blé Goudé bafite uburenganzira bwo kugaruka mu gihugu.

Alassane Ouattara yatangaje ibi inyuma y’icyumweru Urukiko Mpuzamahanga mpanabyaha (CPI/ICC) rwemeje kugirwa umwere kwa Gbagbo mu rubanza yari akurikiranyweho kugira uruhare mu mvururu zakurikiye amatora y’umukuru w’igihugu.

Inkuru dukesha France24 ivuga ko bimwe mubyo yashinjwaga harimo ibyaha bikomeye by’ihohoterwa ry’ikiremwa muntu byabaye mu mvururu zadutse nyuma y’amatora yabaye muri icyo gihugu, hakaba hashize imyaka irenga cumi bibaye.

Muri rusange, abantu barenga ibihumbi bitatu (3000) barishwe muri izo mvururu zakurikiye amatora yo mu 2010 yaranzwe n’ubushyamirane bukomeye.

Icyo gihe, uruhande rwose rwavugaga ko ari rwo rwatsinze amatora, maze Gbagbo nawe yanga kuva ku butegetsi ku neza, ubwo hari hatangajwe ko we n’ishyaka rye Front Populaire Ivoirien (FPI) batsinzwe amatora.

Gbagbo yamaze imyaka irenga cumi ayoboye Côte d’Ivoire, kugeza ubwo yavanwaga ku butegetsi ku ngufu tariki ya 11 z’ukwa kane 2011, ahita ajyanwa gufungirwa i La Haye ku kicaro cy’ Urukiko Mpuzamahanga mpanabyaha (CPI/ICC).

Laurent Gbagbo w’imyaka 75, usanzwe uba mu Bubirigi, nyuma yo kugirwa umwere, biteganyijwe ko azahabwa amashimwe yose asanzwe ahabwa abahoze ari abakuru b’igihugu cya Côte d’Ivoire.

Mporebuke Noel

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUmva amagambo akekwa kuba intandaro y’ihamagazwa rya Adeline Rwigara
Next articleUmuhanda Base-Rukomo-Nyagatare wemewe na Perezida Kagame siwo wakozwe – Rucagu

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here