Home Uncategorized Perezida Putin yarusimbutse

Perezida Putin yarusimbutse

0

 Amakuru atangazwa n’ibinyamakuru bitandukanye byo ku mugabane w’Uburayi avuga ko Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin, yarokotse igitero cyari kigamije kumuhitana kuri uyu wa gatatu.

Aya makuru yatangajwe bwambare n’umuyoboro wa GVR Telegramu, gusa ntihatangajwe aho iki gitero cyabereye n’ubwo kuva Uburusiya bwatera Ukraine ubuzima bwa Perezida Putin n’abamwegereye bwakomeje kugabwaho ibitero  bya hato na hato.

Kuva mu mwaka w’i 2017, Perezida Putin yatangaje ko amaze kurokoka ibitero bitanu byari bigambiriye guhitana ubuzima bwe.

Amakuru avuga ko imodoka Perezida Putin yari arimo kuri uyu wa gatatu avuye ku kazi ipine ryayo ryateweho igisasu ahita ayivanwamo ajyanwa mu yindi. Gusa ngo ntacyo yabaye n’ubwo hafashwe abantu benshi bakekwaho kugira uruhare muri iki gikorwa.

Ibindi bitangazamakuru bivuga ko imodoka Putin yari arimo n’izari zimuherekeje zishinzwe kumucungira umutekano zaciweho n’imdoka y’imbangukiragutabara (ambulance) yihuta cyane ikurikiwe n’indi modoka ariyo yavuyemo igisasu cyatewe ku ipine ry’imodoka ya Putin.

Ibi byo gushaka guhitana Putin bibaye nyuma y’icyumweru kimwe abanyepolitiki bo mu mujyi wa Saint Petersburg bavuze ko bashaka kurega Putin mu nkiko bagasaba ko anakurwa ku butegetsi kubera intambara yashoje kuri Ukraine akaba yarananiwe kuyitsinda ndetse no kuba asubiza ubukungu bw’Igihugu inyuma kubera ibihano by’ubukungu yafatiwe n’Uburayi na Amerika.

Undi mudepite waho yavuze ko abahagarariye amakomine 65 baturutse i St Petersburg, Moscou no mu tundi turere twinshi bashyize umukono ku cyifuzo yashyize ahagaragara ku wa mbere gisaba ko Putin yegura.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleIBUKA iribaza ku butabera bw’Ubufaransa
Next articleDr Ngirente yahagarariye Perezida Kagame muri Angola
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here