Home Amakuru Perezida Ramaphosa yemeye ko bananiwe kurwanya ruswa

Perezida Ramaphosa yemeye ko bananiwe kurwanya ruswa

0

Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yemeye ko ishyaka riri ku butegetsi ANC ryananiwe gukumira ruswa mu gihe cy’uwahoze ari perezida Jacob Zuma.

Yavuze ko inama nkuru y’ishyaka ANC  yari ikwiye gukora byinshi mu gukumira ruswa, kuko yatanze ubuhamya bwe mbere y’iperereza ry’ubucamanza risuzuma ibirego bya ruswa mu gihe cya Bwana Zuma nka perezida.

Yavuze ko ishyaka rya ANC ritubahirije ibyifuzo by’abaturage ba Afurika y’Epfo mu kubahiriza inshingano, avuga ko ruswa yatesheje agaciro amategeko.

Ati: “Twese twemera ko uyu muryango ushobora kandi ugomba  gukora byinshi mu gukumira ikoreshwa nabi ry’ubutegetsi n’inyerezwa ry’umutungo “.

Perezida yavugiye imbere ya komisiyo nk’umuyobozi wa ANC bikaba biteganijwe ko azakomeza ubuhamya bwe ku wa kane.

Mu ijambo rye ritangiza inama kuri uyu wa gatatu, yavuze ko ishyaka rya ANC rizagerageza kugargaza  ibibazo bigomba gukorwaho iperereza kugiango abkekwa babiryozwe- kugira ngo babiryozwe.

Bwana Zuma akurikiranyweho ibyaha birenga icumi bijyanye na ruswa birimo uburiganya, ubujura buciye icyuho ndetse no kunyereza umutungo mu myaka icyenda amaze ku butegetsi. Yahakanye ibyaha byose aregwa.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUbuhinde: Covid-19 irimo koreka imbaga
Next articleAbakene nibo bakatirwa igihano cyo gupfa
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here