Home Uncategorized Perezida Suluhu yahaye umugore minisiteri ikomeye

Perezida Suluhu yahaye umugore minisiteri ikomeye

0

Perezida wa Tanzaniya, Samia Suluhu, yavuguruye guverinoma ye yirukanamo batatu bari basanzwemo anashyiraho umushinjacyaha mukuru mushya anashyiraho bwambere mu mateka y’iki gihugu minsitiri w’ingabo w’umugore.

Abirukanwe ni Minisitiri w’itumanaho Faustine Ndugulile, Leonard Chamuriho (tubwikorezi) na Medard Kalemani (ingufu).

Perezida Suluhu yagaruye Janvier Makamba wari minisitiri ku ngoma ya nyakwigendera  Perezida John Magufuli.

Bwana Makamba ubu azayobora minisiteri ishinzwe ingufu.

Minisitiri w’ingabo, Elias Kwandikwa yapfuye muri Kanama ubu minisiteri yayoboraga ifite umuyobozi mushya.

Stergomena Tax abaye umugore wa mbere uyoboye minisiteri y’ingabo.

Perezida yashyizeho umucamanza Eliezer Feleshi nk’umushinjacyaha mukuru mushya wo gusimbura Adelardus Kilangi wagizwe ambasaderi.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAPR FC iguye miswi na Mogadishu city mu mikino ya CAF
Next articleReal Madrid kuri Sitade idasanzwe
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here