Home Politike Perezida Tshisekedi yibeshye ko yabonye intsinzi -Perezida Kagame

Perezida Tshisekedi yibeshye ko yabonye intsinzi -Perezida Kagame

0

Mu Kiganiro Perezida Kagame yagiranye n’ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru RBA, kuri uyu wa mebre taliki ya 4 Nyakanga 2022, yavuze ko yabonye Perezida wa Congo Felix Tshisekedi Tshilombo, yishimira ko ingabo z’u Rwanda zitari mu mutwe w’ingabo w’umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba uzajya kugarura amahoro mu gihugu cye nkaho ari intsinzi y’ibibazo biri mu Gihugu cye yari agezeho.

Ubwo yasobanuraga ibyo kuba ingabo z’u Rwanda RDF, zitari mu mutwe w’ingabo z’umuryango wa EAC uzajya kugarura amahoro muri Congo, Perezida Kagame yavuze ko nta kibazo biteye ko icyambere ari uko abazajyayo bazakemura ikibazo burundu.

Ati: “Ntabwo dusaba uwo ari we wese ko twagira uruhare muri izo ngabo, ni byiza. Ariko icyo bivuze ni uko umuntu wese uzajyayo, mu rwego rw’umuryango w’ibihugu by’Afurika y’iburasirazuba, usibye u Rwanda, agomba gukemura ibyo bibazo navugaga. ”

Perezida Kagame. akomeza agira ati: “Nta kibazo niba izo ngabo zizeza u Rwanda ko nta gisasu kizongera guturuka muri Kongo kikagwa ku butaka bwacu gitewe n’ingabo za Kongo cyangwa na FDLR.”

“Kuki nabirwanya? Mubyukuri, ndishimye cyane kuba ibi bishobora gukorwa tutabigizemo uruhare kuko kubigiramo uruhare ni ikiguzi kuri twe. Kuki nakwishyura ikiguzi kandi mfite umuntu utabishaka, uvuga ko yishimiye kunkorera. Ntakibazo mfitanye nabyo rwose. ”

Perezida Kagame yanakomeje ku kuba byarashimishije Perezida Tshisekedi, ku kuba ingabo z’u Rwanda zitazagaragara muri uyu mutwe wingabo amwibutsa ko atariyo ntsinzi yakabaye yishimira.

“ Ariko nabonye Perezida wa Congo abivuga nkaho ari intsinzi ariko sibyo ntabwo ari intsinzi, intsinzi iboneka iyo wakemuye ibibazo byose bya politiki ufite, ntabwo intsizini ari uko wangiye u Rwanda kwifatanya n’abandi kuko u Rwanda nti ruri ku bisaba nta n’uwo rubaza kuba rutaremerewe kujyayo.”

Perezida Kagame yakomeje agira inama  Perezida Tshisekedi y’ibyo agomba gukora agatandukana n’ibibazo afite.

“Ariko hari ikibazo gikomeye ugomba kurwana nacyo, niba udakemuye ibibazo bifite aho bihuriye n’umutekano w’u Rwanda ufite ibibazo mu biganza byawe.

Muri iki kiganiro Perezida Kagame yafashe umwanya munini asobanura ibibazo biri muri Congo ubu anavuga ko igisirikare cy’iki Gihugu FARDC, gikorana n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR mu maso y’ingabo z’umuryango w’abibumbye zishinzwe kubungabunga amahoro muri Congo, MONUSCO.

Perezida Kagame kandi yanavuze ko baburiye Congo gukemura ibibazo biyireba mbere yuko intambara ya M23 itangira.

Intumwa za Leta ya Congo zabonanye inshuro nyinshi n’abarwanyi ba M23 bari barahungiye mu Rwanda, ariko mu biganiro bagiranye byinshi leta ya Congo ntacyo yigeze ibikoraho ndetse ko n’ubwo M23 yashakaga kwisuganya ngo isubukure ibitero u Rwanda rwarabimenye rubibwira Leta ya Congo ariko ntiyagira icyo ibikoraho.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleBayigamba wari Minisitiri w’imikino muri 2004, yababajwe n’ikipe yitabiriye igikombe cy’Afurika
Next articleUrukiko rwategetse gusuzuma icyishe Eduardo dos Santos wahoze ari Perezida wa Angola
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here