Perezida wa Angola Lourenco niwe muhuza wa Perezida Kagame na Tshisekedi

Perezida wa Angola  João Lourenço wari umuhuza hagati ya Perezida Kagame na Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda niwe wagizwe nanone umuhuza wa Perezida Kagame na Perezida Tshisekedi wa Congo ku bibazo by’umutekano bimaze iminsi hagati y’Igihugu cy’u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Perezida wa Senegal, Macky Sall akaba na Perezida w’umuryango wa Afurika yunze ubumwe niwe watangaje aya makuru ayacishije ku rubuga rwe rwa twitter avuga ko yishimiye ibiganiro byahuje impande zombi kuva ku munsi w’ejo ku cyumweru.

Perezida Macky Sall yavuze ko yishimiye ibiganiro byahuje Perezida Kagame, Tshisekedi nawe ubwe kuva ku munsi w’ejo n’uyu munsi, Macky Sall kandi ashimira Perezida Lourenco nk’umuhuza w’aba bakuru b’ibihugu kandi akaba azanakomeza kuba umuhuza.

Hashize iminsi mike hari umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Congo nyuma y’intambara iri kubera muri iki gihugu ihuza ingabo zacyo n’umutwe wa M23. Congo ishinja u Rwanda gufasha M23 ibirego u Rwanda ruhora ruhakana rukavuga ko ntacyo biba bishingiyeho. U Rwanda narwo rushinja Congo gufasha umutwe w’iterabwoba wa FDLR ugamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Intambara y’ingabo za Congo n’umutwe wa M23 yagize ingaruka ku mubano w’u Rwanda na Congo uko kuri ubu indege z’u Rwanda za Congo zabujijwe gukomeza kugirira ingendo muri Congo.

Perezida Lourenco, abaye umuhuza wa Perezida Kagame na Tshisekedi mu gihe mu myaka 2 ishze afatanyije na Perezida Tshisekedi nabwo yari afite inshingano yo guhuza Perezida Kagame ne Museveni wa Uganda.

Perezida Lourenco si ubwambere abaye umuhuza mu bihugu byo mu Karer k’ibiyaga bigari
Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie.