Home Uncategorized Perezida wa FIFA azatorerwa mu Rwanda

Perezida wa FIFA azatorerwa mu Rwanda

0

Akanama k’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi kemeje ko Kongere ya 73 ya FIFA izanatorerwamo Perezida mushya waryo izabera mu Mujyi wa Kigali ku wa 16 Werurwe 2023.

Uyu mwanzuro wafatiwe mu nama yahuje Perezida wa FIFA, Giovanni Vincenzo Infantino [Gianni Infantino] n’Abayobozi bahagarariye Impuzamashyirahamwe z’Umupira w’Amaguru uko ari esheshatu ku Isi, ku wa 30 Werurwe 2022.

U Rwanda rwahawe kwakira iyi nama nk’igihugu kimaze kwerekana ubushobozi bwo kwakira izo ku rwego rwo hejuru.

Muri iyi nama iteganyijwe umwaka utaha, biteganyijwe ko ari yo izatorerwamo Perezida mushya wa FIFA.

Iri Shyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi riyobowe na Gianni Infantino kuva muri Gashyantare 2016. Uyu mugabo w’imyaka 52 muri uyu mwaka aheruka gutangaza ko aziyamamariza manda ya gatatu.

Si ubwa mbere u Rwanda ruzaba rwakiriye inama yo ku rwego rwo hejuru muri ruhago. Mu Ukwakira kwa 2018, Umujyi wa Kigali wakiriye iya Komite Nyobozi ya FIFA.

Mu zindi mpinduka, Akanama ka FIFA kanzuye ko umubare w’abakinnyi ku makipe y’ibihugu azitabira Igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar, uzamuka bakava kuri 23 baba 26.

Kuri iyi ngingo, hemejwe ko abicara ku ntebe y’ikipe batagomba kurenga 26, barimo abasimbura batarenze 15 n’abandi 11 barimo umuganga.

Hananzuwe ko umubare w’abakinnyi bahamagarwa ku rutonde biyongera bakava kuri 35 bakaba 55.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articlePerezida Museveni yakiriwe i Kigali nka Tour du Rwanda
Next articleU Rwanda rwatsinzwe urubanza rw’umupaka
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here