Home Politike Perezida wa Sena Iyamuremye yahagarariye Perezida Kagame mu irahira rya perezida wa...

Perezida wa Sena Iyamuremye yahagarariye Perezida Kagame mu irahira rya perezida wa Niger

0

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu nibwo Perezida wa sena Iyamuremye Augustin, aherekejwe na minisitiri w’ububanyi n’amahanga Dr.Vincent Biruta, bageze i Niamey mu murwa mukuru wa Niger ahagiye kubera umuhango udasanzwe w’irahira rya perezida mushya w’iki Gihugu Bazoum Mohamed.

Iyamuremye Augustin ahagarariye perezida Kagame muri uyu muhango ugiye kuba ku nshur yambere muri Niger aho ihererekanya ry’ubutegetsi ribaye mu mahoro kuva iki gihugu cyabona ubwigenge mu mwaka w’1960.

Niger ni kimwe mu bihugu bikenyye cyane ku Isi nkuko banki y’Isi ibigaragaza muri raporo yayo y’umwaka w2010 kuko iri kumwanya w’189 ku rutnde rw’ibihugu bikize. muri iki Gihugu hamaze kuba ihirikwa ry’ubutegetsi inshuro enye kuva cyabona ubwigenge.

Perezida Bazoum agiye kurahira nyuma y’iminsi ibiri bivuzwe ko hashatse kuba ihirikwa ry’ubutegetsi muri iki gihugu mbere yuko arahirira ku kiyobora. Mu murwa mukuru umutekano wakajijwe cyane abaplisi n’abasirikare ni benshi mu muhanda.

Mohamed Bazoum, w’imyaka 60 wari minisitiri w’umutekano niwe perezida mushya wa Niger

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleIbibazo by’ubwumvikane buke hagati ya Kabuga n’umwunganira byahawe umurongo n’urukiko
Next articleAbaturage b’ibihugu 2 gusa mu bigize EAC nibo bemerewe kujya mu Bwongereza
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here