Ubwegure bwa Iyamuremye Augustin yabutangaje mu ibaruwa yandikiye ba visi perezida ba Sena n’abasenateri ababwira ko yeguye ku mpamvu z’uburwayi kuko akeneye umwanya wo kwivuza bitabangamiye inshingano yari afite.
Ntiyeguye ku buyobozi bwa sena gusa kuko yeguye no ku busenateri. Yari yungirijwe na Nyirasafari Esperence ushinzwe ibikorwa by’inteko na Mukabaramba Alvera ushinzwe umutungo n’ubutegetsi.
Mu ibaruwa ye Iyamuremye Augustin Yahsimiye Perezida Kagame ku cyizere yamugiriye cyo kumuha umwanya anashimira abasenateri bakoranye.
Iyamuremye Augustin ukomoka mu ishyaka riharanira demokarasi n’imibereho myiza y’abaturage PSD yari muri uyu mwanya kuva muri 2019.
Iyamuremye Augustin w’imyaka 76 y’amavuko mbere yuko Perezida Kagame amugira umusenateri yari akuriye urubuga ngishwanama rw’inararibonye kuko yaruyoboye hagati ya 2015 na 2019.
Siwe mukuru wa sena wambere weguye kuko mugenzi we wo mu ishyaka riharanira demokarasi n’imibereho myiza y’abaturage PSD, Ntawukuriryayo Jean Damascene nawe yeguye kuri uyu mwanya mu mwaka w’i 2014 ku mpamvu ze bwite. Gusa ntawukuriryayo we yeguye ku mwanya wa Perezida wa Sena asimburwa na Bernard Makuza akomeza kuba umusenateri usanzwe.
Iyamuremye Augustin ageze muri Sena ashyizweho na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika. Afite Impamyabumenyi y’ikirenga mu buvuzi bw’amatungo (Veterinary Medecine -Veterinary Doctor)
Yakoze imirimo itandukanye; aho yabaye Umuyobozi mu nzego zirimo Urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye (2015-Ukwakira 2019), Urwego rw’Igihugu rushinzwe intwari z’igihugu, imidari n’impeta by’ishimwe (2012-2015). Yabaye Umusenateri (2004-2011) ndetse n’umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko Nyafurika (2004-2011). Icyo gihe muri Sena, yabaye Perezida wa Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere, aba umwe mu bagize Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga Ubutwererane n’Umutekano ndetse aba muri Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu. Mu Nteko Ishinga Amategeko Nyafurika aba Perezida wa Komisiyo y’Ubukungu mu cyaro, Ubuhinzi, Ibidukikije n’Umutungo kamere.
Yabaye Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’Inzibacyuho (2001-2003) nyuma yo kuyobora Minisiteri zirimo Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga (1999-2000), Minisiteri y’Itangazamakuru (1998-1999), Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (1994-1998), kandi n’Umunyamabanga Mukuru w’Ubutasi bw’Imbere mu gihugu mu biro bya Minisitiri w’Intebe (Kamena 1992-Mata 1994).
Yabaye kandi Perefe wa Perefagitura ya Gitarama (Ukuboza 1990-1992), Umuyobozi w’Uruganda rw’Amata rwa Nyanza (1984-1990) n’Umwarimu n’Umushakashatsi muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (1977-1984).