Home Amakuru Perezida wa Chad Idriss Déby yitabye Imana nyuma yo kurasirwa ku rugamba

Perezida wa Chad Idriss Déby yitabye Imana nyuma yo kurasirwa ku rugamba

0

Kuri uyu wa kabiri, ingabo zavuze ko perezida wa Tchad yapfuye azize ibikomere yari afite mu gahanga nyuma yo kurasirw aku rugamba.

 Amakuru avuga ko Perezida Deby yakundaga kujyana n’abasirikare be ku rugamba akba ari naho yaba yararasiwe mu mpera z’icyumweru gishize.

Idriss Déby  wayoboye Tchad imyaka 30 yari yongeye gutorerwa manda ya gatandatu n’amajwi 79.32%, nk’uko byatangajwe ku wa mbere.

Umuvugizi w’ingabo, Deby w’imyaka 68, yategetse ingabo ze kurwanya inyeshyamba zo mu majyaruguru mu mpera z’icyumweru gishize nk’uko umuvugizi w’ingabo abitangaza.

 “Perezida wa Repubulika, Umukuru w’igihugu, Umuyobozi mukuru w’ingabo, Idriss Déby Itno, amaze guhumeka bwa nyuma mu kurengera ubusugire bw’akarere ku rugamba. Ni n’akababaro kenshi tubwira abaturage ba Tchad urupfu rwa Marshal wa Tchad “, nk’uko Jenerali Azem Bermandoa Agouna yabitangaje mu itangazo ryasomwe kuri Televiziyo y’Igihugu.

Mu minsi ishize, iki gihugu cyahuye n’ibitero by’inyeshyamba byatangiye ku munsi w’amatora ya perezida, yabaye kuwa 11 Mata. Ku wa mbere, ingabo za Tchad zavuze ko zahitanye inyeshyamba zirenga 300, zigira imfungwa 150 kandi zitakaza abasirikare batanu muri iyo mirwano.

Ku wa gatandatu, guverinoma yavuze ko igitero cyagabwe mu ntara za Tibesti na Kanem “cyarangiye.” Ariko imirwano yongeye gutangira ku cyumweru nyuma ya saa sita.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleU Rwanda kumwanya w’156 mu bihugu 180 mu kuniga itangazamakuru
Next articleAbanyeshuri bafashwa na FARG bavuga ko umwaka ushize ntabufasha bwayo babona
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here