Home Amakuru Perezida yokejwe igitutu nyuma yo guha umukobwa we akazi gakomeye

Perezida yokejwe igitutu nyuma yo guha umukobwa we akazi gakomeye

0

Perezida wa Malawi, Lazarus Chakwera, Yanenzwe na benshi nyuma yuko afashe umukobwa we Violet,akamugira umwe mu badipolamati batatu bakomeye muri ambasade y’iki gihugu i Buruseli mu Bubiligi.

Bwana Chakwera ubwo yarahiriraga kuyobora Malawi yijeje abaturage ko icyenewabo kirangiye – yavuze ko aricyo cyaranze ubutegetsi bwamubanjirije bwa Peter Mutharika – ibi byo kurwanya icyenewabo ni nabyo yibanzeho cyane mu gihe cyo kwiyamamaza kwe mu 2020.

 Imbuga nkoranyambaga zitandukanye zuzuyeho amashusho yerekana amagambo ya Perezida  Chakwera anenga uwamubanjirije ko yari yarimitse icyenewabo.

Umuntu ukomeye ku mbuga nkoranyambaga muri Malawi, Onjezani Kenani, na we wanenze cyane ubutegetsi bwahozeho, ubu ari kwamagana bikomeye Perezida Chakwera, avuga ko agaragaza ko ari mubi kurusha Mutharika yasimbuye.

Bwana Kenani yagize ati: “Ubushize nasuzumye, Peter Mutharika ntabwo yigeze ashyiraho umuhungu cyangwa umukobwa we ku mwanya uwo ari wo wose uhembwa n’imisoro y’abanyagihugu.”

Uwahoze ari perezida ariko yashyizeho mwishywa we, Duwa kuba umunyamabanga wa mbere muri ambasade ya Malawi muri Afurika y’Epfo.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUganda: Kurenga ku mabwiriza ya Covid-19 ni ugufungwa
Next articleMozambique: Perezida Nyusi yahaye ikaze abasirikare b’u Rwanda avuga uwabasabye
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here