Home Ubutabera Prince Kid n’umwunganizi we ntibarabona dosiye y’ibyo baregwa

Prince Kid n’umwunganizi we ntibarabona dosiye y’ibyo baregwa

0

Kuri uyu wa gatatu taliki ya 11 Gicurasi, nibwo hari hateganyijwe iburanishwa ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rya Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid wayoboraga ibikorwa bya Miss Rwanda ufunzwe akekwaho ibyaha bitandukanye bifitanye isano n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Umwunganizi wa Prince Kid, Nyembo Emelyne, yabwiye urukiko ko mu kumumenyesha iburanisha bitagenze neza ko atigeze amenyeshwa isaha nta kuka y’urubanza ndetse ko atigeze ahabwa dosiye y’ibirego umukiriya we aregwa.

Me Nyembo Emelyne akomeza avuga ko ubushinjacyaha buregera urukiko bushingiye ku byisobanuro bya Prince Kid mu bugenzacyaha kandi ko we dosiye yo mu bugenzacyaha atigeze ayibona aha na Prince Kid ubwe yavuze ko nawe atarabona dosiye ye yose.

Ubushinjacyaha bwisobanuye buvuga ko dosiye bwayisangije abo irebe bose kandi ko n’urukjiko ruyifite, aha niho Me Nyembo Emelyne yahise yihuhuza n’ikoranabuhanga rihuza ababuranyi (IECMS) asanga dosiye y’ubushinjacyaha ntashobora kuyibona.

UBushinjacyaha bwahise buvuga ko ari uburenganzira bw’abaregwa kubanza kubona dosiye yabo mbere y’iburanishwa. Me Nyembo yasabye urukiko kumuha igihe akabona dosiye avuga ko niyo o byaba umunsi umwe byaba bihagije.

Urukiko rwanzuye ko iburanishwa ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rizasubukurwa ku wa 13 Gicurasi ni ukuvuga ku wa gatanu w’iki cyumweru

Ishimwe Dieudonne akurikiranyweho ibyaha bitatu birimo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gusaba cyangwa gukoresha ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUrugaga rw’Abavoka mu Rwanda rwinjiye mu kibazo cya Miss Rwanda
Next articleurubanza rwa urubanza rwa Micomyiza Jean Paul rwasubitswe
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here