Home Ubutabera Prince Kid yakuweho icyaha cyo gufata ku ngufu

Prince Kid yakuweho icyaha cyo gufata ku ngufu

0

Dieudonné Ishimwe uzwi cyane nka Prince Kid wateguraga irushanwa rya Miss Rwanda yakuweho icyaha cyo gusambanya ku ngufu umwe mu bitabiriye iryo rushanwa, ariko bitegekwa ko afungwa by’agateganyo ku bindi byaha akekwaho.

Mu gihe urubanza rwe ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rwabereye mu muhezo mu cyumweru gishize, urukiko rwasomye icyemezo cyarwo mu ruhame.

Umucamanza w’urukiko rw’ibanze rwa Kagarama i Kigali yavuze ko Ishimwe azakurikiranwa kuri ibi byaha:
Umucamanza yavuze ko icyaha cyo gukoresha umwe mu bitabiriye Miss Rwanda imibonano mpuzabitsina ku gahato yari yarezwe nta bimenyetso bifatika byatuma agikurikiranwaho.

Yavuze ko ubuhamya bw’umutangabuhamya w’ubushinjacyaha (umwe mu bitabiriye Miss Rwanda 2020) butagize ibimenyetso bihagije byashingirwaho ngo Ishimwe akurikiranwe kuri icyo cyaha.

Gusa yavuze ko hari ibimenyetso bifatika (birimo amajwi n’ubutumwa) by’uwabaye Miss Rwanda bigize impamvu zo kumukurikirana kuri biriya byaha bibiri.

Ishimwe waburanye (mu muhezo) ahakana ibyaha byose yarezwe, yahise atangaza ko ajuririye icyemezo cyo kumufunga by’agateganyo.

Iki cyemezo cy’urukiko ariko gisobanuye ko ahita avanwa kuri ‘station’ ya polisi akajyanwa muri gereza ya Kigali mu gihe azaba arimo kujurira.

Gufungwa, n’ibirego kuri Ishimwe byavuzweho cyane mu minsi ishize mu Rwanda, kuko irushanwa yateguraga ari kimwe mu bikorwa bikurikiranwa cyane buri mwaka.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleSergeant Robert wahigagwa bukware yafatiwe muri Uganda
Next articleRaila Odinga uri kwiyamamariza kuyobora Kenya agiye kuregwa mu nkiko
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here