Home Politike Protais Mpiranya wari ukuriye abasirikare barinda Perezida Habyarimana yapfuye kera

Protais Mpiranya wari ukuriye abasirikare barinda Perezida Habyarimana yapfuye kera

0

Protaise Mpiranya umwe mu bashakishwaga cyane ku Isi nka ruharwa muri Jenoside yakorewe abatutsi kubere uruhare rwe amaze imyaka 15 apfuye nkuko iperereza ry’umuryango wabibumbye ribigaragaza.

Protais Mpiranya ni umwe mu mu bantu 9 bari barashyiriweho akayabo ka miliyoni 5 z’amadolari na Leta zunze ubumwe za amerika ku muntu uzagaragaza aho yihishe. Protais Mpiranya wari ukuriye abasirikare barinda umukuru w’Igihugu mbere ya Jenside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ashinjwa uruhare mu rupfu rwa Agathe Uwiringiyimana wari minisitiri w’intebe n’abasirikare 10 b’Ababiligi baguye mu Rwanda.

Protais Mpiranya yaguye muri Zimbabwe mu mwaka wi 2006, apfa afite imyaka 50 yicwa n’indwara z’umutima nyuma y’igihe arwaye igituntu. Kumenya iby’urupfu rwe byasabye iperereza ry’igihe kirekire kuko isi yose yari ikimushakisha nka ruharwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mudasobwa yafashwe y’umuntu wari hafi ye niyo yateye amakenga abari mu iperereza binjiyemo basangamo e mail igaragaza uko bishyuye abacukuye aho yashyinguwe. Aya makuru nti yari ahagije kugeza ubwo bakurikiranye italiki abo bantu bishyuriweho basanga n’inshuti nyinshi za Mpiranya icyo gihe zari muri Zimababwe, ibi byatumye bibaza icyo izo nshuti ze zose zari zagiye gukora muri Zimbabwe bituma bakurikirana cyane iyo mva. Ibi byatumye bajya gushaka iyo mva basanga amazina ariho atandukanye n’aya mpiranya ariko bapimye uturemangingo tw’umuntu ushyingiyemo basanga ni utwa Mpiranya Protais.

Mpiranya si we wambere washakishwaga yarapfuye kuko muri Gicurasi 2020 nabwo hatangajwe ko Augustin Bizimana wabaye Minisitiri w’Ingabo muri Guverinoma y’Abatabazi, wari ugishwakishwa yapfuye muri Kanama 2000 aguye muri Congo aho yari yarahungiye.

Mu bantu 9 bashakishwaga nka baruharwa muri Jenoside yakorewe abatutsi bakaba bari baranashyiriweho akayabo ku muntu uzabatungira agatoki ubu hasigaye bane mu gihe hasigaye 92 mu bagishakishwa n’urwego rwasimbuye urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda

Imva mpiranyi ashyinguqwemo muri Zimbabwe n’amazina yari yariyise

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleGhana: increasing stimulus package to protect women in tourism
Next articleAPR FC yahannye itangazamakuru
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here