Home Amakuru Raila Odinga uri kwiyamamariza kuyobora Kenya agiye kuregwa mu nkiko

Raila Odinga uri kwiyamamariza kuyobora Kenya agiye kuregwa mu nkiko

0

Kenya – Itsinda rya muzika rikomeye rivuga ko rigiye kurega Raila Odinga, wahoze ari minisitiri w’intebe ubu wiyamamariza kuba perezida, rimushinja gukoresha indirimbo yabo mu kwiyamamaza.

Mu kwiyamamaza no kwerekana Madamu Martha Karua nk’uwamubera visi perezida natsinda, abakozi ba Raila Odinga bakoresheje indirimbo Extravanganza ya Sauti Sol imwe mu zikunzwe cyane.

Mu itangazo bashyize kuri Twitter, iri tsinda rya muzika ryinubiye gukoresha indirimbo yabo mu kwiyamamaza kandi ryo nta ruhande ririho.

Rigira riti: “Twa ruhande turiho, yaba Azmio la Umoja cyangwa irindi shyaka rya politiki.

“Tubabajwe no kuba Azimio la Umoja ihonyora uburenganzira bwacu ku kintu dufiteho ububasha”.

Azmio la Umoja ni ihuriro ry’amashyaka ashyigikiye Raila Odinga nk’umukandida ku mwanya wa perezida mu matora ateganyijwe muri Kanama(8) muri Kenya.

Gusa bamwe kuri Twitter bahise bavuga ko iryo huriro ry’amashyaka ryishyuye ikigo Music Copyright Society of Kenya, MCSK, hejuru ya $4,800 ngo ribashe gukoresha imiziki itangiwe uburenganzira mu kwiyamamaza kwaryo.

MCSK ni ikigo cya leta kireba iby’uburenganzira ku bihangano by’abahanzi muri Kenya.

Abahanzi benshi ariko bagiye bashyamirana n’icyo kigo bitewe n’uburyo kishyurwa.

Sauti Sol ni rimwe mu matsinda ya muzika akomeye ubu muri Africa, ryegukanye igihembo cya MTV Africa Music Awards mu 2016.

Naho mu kwiyamamaza, Raila Odinga na Visi perezida William Ruto, nibo bahabwa amahirwe menshi mu bakandida barenga 30 bashaka gusimbura Uhuru Kenyatta.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articlePrince Kid yakuweho icyaha cyo gufata ku ngufu
Next articleIbitero by’ingabo za Uganda muri DRC bigeze ku musozo
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here