Home Politike Raporo Duclert: Uruhare rw’Ubufaransa muri Jenoside yakorewe abatutsi rukomeje guhakanwa

Raporo Duclert: Uruhare rw’Ubufaransa muri Jenoside yakorewe abatutsi rukomeje guhakanwa

0

Nyuma yaho raporo ya Vincent Declert isohotse benshi bakayakira neza kuko ivuga uruhare rw’Ubufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, hatangiye kugaragara bamwe mu bari abategetsi bakuru mu Bufaransa bahakana uruhare rw’iki Gihugu barimo na Edouard Balladur wari Minisitiri w’intebe wicyo Gihugu muri Mata 1994.

Ubwo yaganiraga na Televiziyo France 24 Edouard Balladur yibajije impamvu ibindi bihugu bitagize icyo bakora hanyuma bikabazwa u Bufaransa nk’aho ari bwo bwonyine bwari mu Rwanda!

Balladur avuga ko atemeranya n’ibiherutse gutangazwa muri raporo y’abanyamateka iherutse gusohoka, iyi raporo ikaba yemeza ko u Bufaransa bwagize ‘uruhare ruremereye’ muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

Edouard Balladur yavuze ko ibishinjwa u Bufaransa bidafite agaciro kuko ataricyo Gihugu cyonyine cyarebereye Jenoside ubwo yakorerwaga Abatutsi muri 1994.

Edouard Balladur, Avuga ko gushinja Ubufaransa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ari ukwirengagiza uruhare rw’ibindi bihugu

Ku runde rwe bwite nk’uwari minisitiri w’intebe icyo gihe avuga ko umutimanama we utamucira urubanza kubera ibyabaye ku Batutsi muri 1994, ibi bikaba bitandukanye na Bwana AlainJuppé wahoze ashinzwe ububanyi n’amahanga muri Guverinoma yari ayoboye ubwo François Mitterand yari Perezida wa Repubulika.

Uyu mugabo avuga ko atazi mu by’ukuri uwahanuye indege ya Habyarimana ariko nanone akagaya abihutiye gushinja Inkotanyi kuyihanura bikirengagiza ko mu butegetsi bwayobora u Rwanda n’aho ibintu bitari shyashya!

Ku byerekeye ibivugwa ko u Bufaransa bwanze gukumira abahoze muri Guverinoma yakoze Jenoside bashakaga guhungira muri Zaïre, Balladur yavuze ko kubakumira bitari biri mu nshingano z’ingabo z’igihugu cye.

.Edouard Balladur ashima uko Ubufaransa bwitwaye mu Rwanda kuko butitwaye nk’umukoloni wagombaga gutegeka uwo akolonije icyo agomba gukora. Ibi yabivuze ubwo yasubizaga impamvu Ubufaransa butakomye mu nkukora leta yari ifite umugambi wo kurimbuta abatutsi.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleDRC:Abatuye Rubavu bajyaga bumva urusaku rw’amasasu, i Goma hashyinguwe 7
Next articleUwo mwashakaga mwaramufashe mufungure konti zacu za banki -Abo kwa Kabuga
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here