Home Ubutabera Rashidi yakatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo

Rashidi yakatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo

0

Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge rumaze gutegeka ko uvuga ko ari umunyapolitiki wigenga Abdul Rashid Hakuzimana afungwa iminsi 30 y’agateganyo nk’uko byari byasabwe n’ubushinjacyaha.

Umucamanza yavuze ko ibyaha byo gupfobya jenoside no gukwirakwiza ibihuha bikomeye bityo ko bigize impamvu zikomeye zituma akomeza gufungwa.

Ni icyemezo cyatangajwe uregwa n’ubushinjacyaha bari mu cyumba cy’urukiko ariko umwunganizi mu mategeko ntiyahagaragaye.

Imbere y’umucamanza Hakuzimana yanyuzagamo akazamura ukuboko asuhuza abarimo umugore we n’abandi bari bambaye imyambarire ibagaragaza nk’ab’idini ya Islam bari mu cyumba kiburanisha.
Umucamanza yavuze ko icyemezo cye gishingiye ku kuba ibyaha Hakuzimana akurikiranyweho bikomeye, ko yabifungirwa imyaka irenga 2 mu gihe byaba bimuhamye.

Yavuze kandi ko kumufunga ari bwo buryo bwonyine bwo kumubuza gukomeza gukora ibi byaha.
Umucamanza yatesheje agaciro ibyavuzwe n’uregwa ko atahawe umwanya wo kwiregura.

Yanavuze ko Hakuzimana yabajijwe ari kumwe n’umwunganira mu mategeko ariko agahitamo kutagira icyo avuga.
Hakuzimana yari yanabwiye umucamanza ko yafashwe agafungwa atisobanuye kandi ari we ubwe wari wijyanye ku biro by’ubugenzacyaha.

Aha umucamanza avuga ko kuba uregwa yarafunzwe nta makosa yabayeho kuko abamufunze babyemererwa n’amategeko.

Umucamanza yanatesheje agaciro ibyavuze n’uregwa ko yakorewe iyicarubozo mu bugenzacyaha.
Umucamanza yavuze ko atakwemeza iri yicarubozo kandi uregwa atararigaragarije ibimenyetso.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUmuhungu wa Kadafi n’abandi 60 nibo bashaka kuyobora Libiya
Next articleEthiopia: Minisitiri Abiy Ahmed agiye kwiyoborera abasirikare ku urugamba

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here