Home Imikino Rayon sport ishaka guha ruswa abasifuzi, Ferwafa ntiyibeshye kuko byayigora- KNC

Rayon sport ishaka guha ruswa abasifuzi, Ferwafa ntiyibeshye kuko byayigora- KNC

0

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri Kakoza Nkuliza Charles uzwi nka KNC, Perezida wa Gasogi United yabyutse yihanangiriza Rayon sport ku byo irimo byo guteguta umukino ubanza wa shampiyna uzayihuza na Gasogi United anihanangiriza Ferwfa kuko ngo biramutse bibayeho hafatwa umwanzuro ukomeye utazibagirana.

KNC avuga ko inama zitegura ibi bintu ebyiri zakozwe n’abantu bo muri Rayon sport n’ubwo atavuze abaribo ariko avuga aho zabereye.

“Tumaze kumenya ko hari amakuru mabi ku nama ebyiri zabaye, imwe yabereye i Nyamirambo indi ibera Kimihurura, izi nama zombi zari zigamije kubera uko bategura umukino wacu (Gasogi) biciye hanze y’ikibuga mu basifuzi. Muri izo nama bavugaga ko bagomba gukora ibishoboka bakareba abasifuzi bazasifura uwo mukino bakabumvisha impamvu zabo(influence).

KNC akomeza asaba Rayon sport kutagira ubwoba; “ NIba muzi ko muri ibihangange mu maze imyaka myinshi muracyari muri uwo mwanda w’iki muze mu kibuga, ubwo bwoba ni ubw’iki muze tubanigire mu kibuga.”

Usibye ibi kandi KNC avuga ko izo nama n’abasifuzi bari bazirimo abazi “ Ndaburira Ferwafa kudakora ikosa na rimwe,… turatangaza ko umukino wacu wo ku cyumweru nuramuka ugenze nabi tuzabereka ibyo mutigeze mubona tuzabiberekesha ibimenyetso, ntimukore ikosa kuko tuzafata umwanzuro utazibagirana mu mateka y’umupira w’amaguru ku Isi hose.”

Nubwo Gasogi United uyu ari umwaka wa kabiri igiye gukina muri shampiyona y’ikiciro cyambere mu Rwanda, umukino uyihuza na Rayon sport ntuba woroshye kuko ubanza kuvugwaho cyane mbereyuko ukinwa mu kibuga.

Mu mikino ibiri bamaze gukina muri shampiyona y’u Rwana, rayon sport yatsinzemo umwe banganya undi.
Gasogi United izahura na Rayon sport ku cyumweru taliki ya 2 Gicurasi mu mukino wambere mu itsinda barimo na Kiyovu sport ndetse na Rutsiro.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleTanzania: Perezida Suluhu yababariye imfungwa 5000
Next articleDiamond Platnumz yaguze indege ye bwite (private jet)
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here