Home Imikino Rayon sport yahagaritse umutoza Masudi Juma

Rayon sport yahagaritse umutoza Masudi Juma

0

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri nibwo ikipe ya Rayon sport yatangaje ko yahagaritse uwari umutoza mukuru wayo Irambona Masudi Juma kubera umusaruro muke.

Rayon sport ntiratangaza ingano y’igihe yahagaritsemo Madusi Juma, gusa ivuga ko inshingano yari afite zirakomeza gukorwa n’umutoza wari umwungirije Romami Marcel.

Hari hashize igihe Masudi Juma ashyirwa mu majwi n’abakunzi b’iyi kipe bavuga ko ariwe uri inyuma y’umusaruro muke bamushinja kunanirwa kubyaza umusaruro abakinnyi b’iyi kipe no kutumvikana nabo.

Ibi byo kumushyira ku gitutu cyo kwirukanwa byiyongereye mu mpera z’icyumweru gishize ubwo yatsindwaga na mukeba Kiyovu Sport ibitego bibiri ku busa. Mu mikino irindwi ya shampiyona Masudi Juma yatoje Rayon sport yatsinzemo ibiri anganya itatu atsindwa ibiri.

Uku guhagarikwa benshi babibona nko kwirukanwa bagendeye kuri uyu musaruro udashimwa na benshi.

Masudi Juma abaye umutoza wa kabiri uhagaritswe muri shampyona nyuma ya Habimana sostehene uherutse kwirukanwa na Etincelles.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAbel Kandiho ukuriye ubutasi bwa Gisirikare muri Uganda yahanwe
Next articleGuma mu rugo: Abafite virusi itera Sida ntiborohewe no gufata imiti

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here