Home Amakuru RDC: Hishwe abantu benshi abandi batwikwa ari bazima

RDC: Hishwe abantu benshi abandi batwikwa ari bazima

0

Umuryangwo w’abibumbye uratangaza ko hishwe abaturage 20 abandi benshi bagashimutwa mu mirwano yabereye mu burasura zuba bwa Repubulika ya Kongo.

Abapfuye barimo abana ndetse n’abarwayi nibura bane batwitswe ari bazima batwikirwa ku ivuriro ry’itorero mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Iki gitero cyashinjwaga abarwanyi bo mu mutwe w’ishami za Leta ya Kisilamu Allied Democratic Force (ADF).

Uzwi nk’umutwe witwaje intwaro uhitana abantu benshi ukorera muri iki gihugu kandi ufatwa nk’umutwe w’iterabwoba ku rwego rw’isi.

Ababibonye bavuga ko hakomeje imirwano ikaze mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru aho ingabo za Kongo n’ingabo z’umuryango w’abibumbye zishinzwe amahoro zirimo kwinjiza abarwanyi bashya.

Ibitero by’inyeshyamba byatangiye ku wa kane ushize ubwo umutwe witwaje intwaro wibasiye ivuriro ryaho mu mujyi wa Lume – aho bishe abantu benshi barimo abarwayi bane batwitse ari bazima mu kigo nderabuzima.

Ingabo z’umuryango w’abibumbye muri DR Congo zivuga ko amazu magana yo mu midugudu yegeranye’iryo vuriro  nayo yasenywe.

Abantu benshi barimo byibuze abana 30 baburiwe irengero kandi bikekwa ko bashimuswe na ADF.

DR Congo ikungahaye ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro bikaba byarayiteje ibibazo birimo kuvuka ubutitsa kw’imitwe yitwaje intwaro   intwaro irimo  na ADF.

ADF, iri gukora ibi muri Congo mu gihe hari ingabo za Uganda UPDF, zirikurwana n’uyu mutwe wa ADF.

Abayobozi b’umuryango w’ibihugu by’Afurika y’iburasirazuba mu kwezi gushize bemeye kohereza ingabo z’akarere mugufasha leta ya congo kurwanya imitwe yose irwanira mu burasirazuba bwa Congo.

Gusa na n’ubu uyu mutwe nturashyirwaho ntiharanatangazwa igihe n’uburyo uzajyayo.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleBucyibaruta wari Perefe wa Gikongoro yakatiwe gufungwa imyaka 20
Next articleTwashimishijwe n’uko Bucyibaruta yahamijwe ibyaha -Ibuka
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here