Home Amakuru RDC: Igisasu cyaturikiye ku kiliziya

RDC: Igisasu cyaturikiye ku kiliziya

0

Ku cyumweru, abayobozi bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo mu Ntara ya  Beni batangaje ko aka gace kashyizwe mu bihe bidasanzwe  nyuma y’iturika ry’ibisasu bibiri kuri iki cyumweru.

Umuyobozi w’umujyi, Col Narcisse Muteba, yagize ati: “Sinshaka kubona umuntu uwo ari we wese mu muhanda.” Yaburiye abaturage ko hari amakuru avuga ko hateganijwe ibitero byinshi.

Kuri iki cyumweru umuntu wari utwaye igisasu cyamuturakanye, cyamuhitanye hanze y’akabari.

Ikindi gisasu kandi kuri iki cyumweru cyaturikiye mu kiliziya cyo mu mujyi wa Beni.

Byabaye mbere gato yuko ibirori by’umunsi mukuru w’abana wari uteganyijwe muri uyu mujyi bitangira

N’ubwo kugeza ubu hataramenyekana uwabigizemo uruhare cyangwa uwari inyum y’ituritswa ry’ibi bisasu, umutwe w’inyeshyamba za ADF zikomoka muri Uganda niwo umenyereweho kugaba ibitero nk’ibi muri aka gace.

Muri Gicurasi, abayobozi mu Idinis ya Isilamu bakunze kunenga uyu mutwe w’iterabwoba wiyitirira idini ya Isilamu barasiwe mu musigiti n’intagondwa z’uyu mutwe.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleKarasira Aimable ameze neza n’italiki azaburaniraho yamenyekanye
Next articleUmunyarwanda agiye kuyobora Abapolisi bo muri MINUSCA muri CAR
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here