Home Amakuru RDC: Imyigaragambyo mu mujyi wa Goma ivuga ku Rwanda

RDC: Imyigaragambyo mu mujyi wa Goma ivuga ku Rwanda

0

Kuri uyu wambere haramutse imyigarambyo mu jyi wa Gioma mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, yamagana abapolisi b’u Rwanda muri uyu mujyi.

Uyu mujyi hashize iminsi havugwamo umutekano muke ushingiye ku bujurra, ubwicanyi, gushimuta abantu n’ibindi bikorwa bitandukanye by’umutekano mucye. ibi akaba aribyo bituma havugwa amakuru y’uko abapolisi b’u Rwanda bagiye gucunga umutekano muri uyu mujyi.

Iyi myigaragambyo yo mu buryo butuje ishingiye kugufunga ibikorwa byose muri uyu mujyi, harimo kudafungura kw’ibikorwa by’ubucuruzi, amashuri,amavuriro n’ibindi bikorwa bihuza abantu ibyo bita mu rurimi rw’Igifaransa Ville morte.

N’ubwo gahunda y’iyi myigaragambyo kwari ugufunga ibikorwa hari n’abagiragambya mu buryo buteza umutekano muke nko gusagararira inzego z’umutekano n’ibindi.

Amakuru ku iyoherezwa ry’abapolisi b’u Rwanda gucunga umutekano muri uyu mujyi wa Goma nta rwego na rumwe rubifitiye ububasha rurayemeza nta n’uvuga aho yaturutse. gusa Martin Fayulu umunyepolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Congo niwe uherutse guhamagarira abaturage b’umujyi wa Goma kwamagana aba bapolisi b’u Rwanda.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Goma bwasabye abaturage babwo kutajya muri iyi myigaragambyo buhamiriza abaturage ko nta mupolisi w’umunyarwanda uri mu mujyi wabo.

Muri iyi myigaragambyo Polisi irigukoresha imbunda n’amasasu ya nyayo mu gutandukanya abigaragambya, hari amakuru avuga ko hamaze gupfa umuturage umwe n’umupolisi umwe n’ubweo ntarwego rubishinzwe ruremeza aya makuru.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleNyamagabe Bafite ikibazo cy’amazi cyatangiye mbere y’inkambi ya Kigeme
Next articleKigali: Abakirisitu bari batarakingirwa Covid-19 bakingiriwe ku nsengero

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here