Home Amakuru RDC: Mu kabari kari mu kigo cya gisirikare habereye amarorerwa

RDC: Mu kabari kari mu kigo cya gisirikare habereye amarorerwa

0

Abantu batandatu bapfuye abandi barenga 10 barakomereka ubwo ikintu cyaturikaga mu kabari ko mu kigo cya gisirikare cya Katindo mu majyaruguru ya Goma mu ijoro ryo kuwa kane, nk’uko abategetsi babyemeje.

Umukuru w’intara ya Kivu ya ruguru, Lieutenant-général Constant Ndima, yatangaje ko inzego z’umutekano zatabaye kandi zatangiye iperereza ngo zimenye ibijyanye n’uku guturika.

Minisiteri y’itumanaho ya Congo yatangaje ko abantu umunani byari byavuzwe mbere n’abategetsi ko bapfuye atari ko bimeze, ko ahubwo babiri muri bo bari bakomeretse bikomeye ariko bagifite ubuzima.

Iyi minisiteri yavuze ko mu bapfuye harimo umusirikare w’ipeti rya lieutenant-colonel, undi w’ipeti rya capitaine, umugore w’uwo lieutenant-colonel, nyiri akabari, hamwe n’umwana w’imyaka 12.

Uko guturika kwabereye mu kabari kari muri metero 100 uvuye ahari ibitaro bya gisirikare muri iki kigo.

Goma

Abakomeretse 13 bahise bajyanwa muri ibyo bitaro, naho babiri bakomeretse bikomeye bakajyanwa ku bitaro bikuru bya Ndosho muri Goma, nk’uko iyi minisiteri ibivuga.

Amashusho agaragaza imirambo n’inkomere yahanahanywe cyane ku mbuga nkoranyambaga ibi bikimara kuba.

Ministeri y’itumanaho ya DR Congo ivuga ko “bigoye kuri iyi saha kumenya ubwoko n’inkomoko y’uko guturika”.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleHow rising cost of cooking gas forces poor Kenyan women to use dirty fuel
Next articlePerezida Kagame agiye guhura na Perezida Museveni na Tshisekedi
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here