Home Amakuru RDC: Murumuna wa Joseph Kabila yasohowe mu ndege nabi agiye kureba mukuru...

RDC: Murumuna wa Joseph Kabila yasohowe mu ndege nabi agiye kureba mukuru we

0

Murumuna wa Joseph Kabila wahoze ari guverineri w’intara ya Tanganyika yakuwe mu ndege ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya N’djili ubwo yashakaga kuva mu gihugu yerekeza muri Afurika y’Epfo kureba mukuru we Joseph Kabila wahoze ari umukuru w’Igihugu.

Ibi byabaye ku wa gatatu w’iki cyumweru ubwo Zoé Kabila, yangirwaga kuva ku kibuga cy’indege yamaze kuzuza ibisabwa byose ngo yerekeze muri Afurika y’epfo.

Amakuru menshi aturuka  ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya N’djili yemeza kandi ko pasiporo ye yahise ifatwa n’urwego rw’abinjira n’abasohoka muri iki Gihugu.

Kabila muri Afrika yepfo

Joseph Kabila yasubiye muri Afurika y’epfo avuye muri Cngo nyuma yaho yari amaze gukora impanuka. Joseph kabila yari arangije icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Master’s) aho yigiraga muri Afurika y’epfo. Gusa nyuma kurangiza aya masomo yagarutse muri Congo ntiyahatinze kuko yahise asubira kwivuriza muri afurika yepfo nyuma yo gukora impanuka.

Leta ya Congo ntiyatangaje impamvu yanze ko aba bavandimwe bahurira muri Afurika y’epfo. Gusa ibi bije nyuma y’iminsi mike havuzwe ibikorwa byo gushaka guhirika ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi. Muri ibi bikorwa hari abazue ko na Joseph kabila yaba yari abiri inyuma.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUburundi bwongeye kubona inkunga y’Amerika nyuma y’igihe buhejwe
Next articleKenya: Zahinduye imirishyo Perezida Kenyatta ashyigikiye Raila Odinga mu matora
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here